Amizero
Ahabanza Amakuru ITEGANYAGIHE

Goma-Rubavu: Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateye bamwe guhunga.

Mu ijoro ryacyeye, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije gahunda yo guhungisha abatuye mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu nyuma yuko ikirunga Nyiragongo kirutse ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana mu ma Saa moya z’umugoroba.

Guhera mu ma Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30) zo kuri uyu wa Gatandatu, iki kirunga cya Nyiragongo cyasohoye umuriro w’amazuku (lava) mu kirere uvanze n’umwotsi bikora igiciro cy’ibara rya ‘orange’ ndetse hatangira no gutemba kw’ibikoma biva mu nda y’Isi, ibintu byateye ubwoba abasaga miliyoni ebyiri batuye Goma ndetse n’abandi batuye Rubavu.

Iki kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza muri Parike y’Igihugu ya Virunga, cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 kikabasiga iheruheru. Gusa amateka akaba agaragazako iruka ryacyo atari irya none kuko ngo cyatangiye kuruka mu 1884.

https://amizero.rw/goma-rubavu-iruka-ryikirunga-cya-nyiragongo-ryateye-bamwe-guhunga/

Bamwe mu batuye Goma bagaragaye bahetse imifariso (matelas) n’ibindi bikoresho, bahunga berekeza ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DR Congo uzwi nka grande barrière. Leta y’u Rwanda yahise yirengagiza iby’uko imipaka yari ifunzwe kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 maze yakira aba baturanyi bajyanwe ahantu hatandukanye harimo no muri Stade Umuganda ya Rubavu.

Bamwe muri izi mpunzi ariko, banenze Leta yabo ya DR Congo ko yatinze gutanga amakuru ya nyayo. Bavuze ko itangazo rya nyaryo ryasohotse nyuma y’amasaha menshi gitangiye kuruka.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Meya w’Akarere ka Rubavu bwana Habyarimana Gilbert amaze gutangariza kuri Radio Rwanda ko bakiriye impunzi ziri hagati y’ibihumbi bitanu (5,000) n’ibihumbi birindwi (7,000) barimo abinjiriye kuri grande barrière n’abandi binjiriye mu tundi duce duhana imbibi n’u Rwanda. Amakuru dukura i Goma kandi akaba avuga ko hari benshi bahungiye ku musozi wa Goma n’ahandi hitaruye.

Kuva iki kirunga cyatangira kuruka kuri uyu wa Gatandatu, indege z’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri DR Congo-Monusco- zakomeje kuzenguruka ijoro ryose ikirere cya Goma no hafi yaho. Ahagana mu ma Saa tanu z’ijoro (23h00), umunyamakuru wa www.amizero.rw wakurikiranye iby’iruka ry’iki kirunga, aho yari mu Mujyi wa Rubavu yabonye umuriro uhindura icyerekezo uva ku gasongero wimukira mu rubavu rw’ikirunga, ibintu bamwe bemeje ko ari ahiyashije hashya kuri icyo kirunga mu rubavu, hatuma amazuku acunshumuka biyoroheye agana hasi mu cyerekezo cya Goma aho byavuzwe ko ashobora(amazuku) kuba yageze hafi y’ikibuga cy’indege.

Umuriro w’amashanyarazi wigeze kubura mu Mujyi wa Rubavu, muri Goma naho wari wabuze mu bice byinshi by’uwo mujyi, kandi umuhanda umwe munini uhuza Goma na Beni biravugwa ko wamaze kurengerwa n’amazuku.

Minisitiri wa DR Congo ushinzwe gutangaza amakuru Patrick Muyay yanditse ubutumwa kuri Twitter ye ko leta irimo kwiga ku “ngamba zihutirwa” nyuma yuko minisitiri w’intebe atumije inama y’igitaraganya mu murwa mukuru Kinshasa.

Abaturage bagiriwe inama yo kuguma batuje, ariko bamwe binubiye ko nta makuru ahagije arimo gutangwa n’abayobozi babo mu gihe ku mbuga nkoranyambaga harimo gukwirakwira amakuru avuguruzanya aho bamwe bari kohereza ama videwo ariko agaragaza ibihabanye n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu Mujyi wa Rubavu aho turi ku mupaka muto (petite barrière) abaturage ba Congo batangiye gusubira iwabo kuko ngo amakuru ahari avuga ko ubukana bw’ikirunga bwatangiye kugabanuka. Ikigo cy’Akarere gishinzwe iby’iruka ry’ibirunga n’imitingito gikorera i Goma, kikaba kigikusanya amakuru ku buryo mu masaha ari imbere kiza kugaragaza amakuru yisumbuye.

Related posts

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyungutse abasirikare bashya [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Ihohoterwa ry’abakozi bayo ryatumye Kenya Airways ihagarika ingendo zerekeza i Kinshasa.

NDAGIJIMANA Flavien

Mozambique: Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Cabo Delgado mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mabe May 23, 2021 at 9:22 AM

Imana irengere aba baturage ba DRC kandi natwe mu Rwanda itube hafi kuko birakabije

Reply
Damascene May 23, 2021 at 11:48 AM

Eee, nabonye bitoroshye nicyo gihe cy’abasenga cyane. Gusa mbona abaturiye hariya Ni muri risk zone bazimurwe.

Reply

Leave a Comment