Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, abatuye umujyi wa Goma batangiye kwimurwa bakurwa muri tumwe mu duce tugize uyu mujyi.
Nkuko byumvikanye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lieutenant-Général Constant Ndima yavuze ko hagendewe ku makuru bakesha inzobere mu by’ibirunga, bishoboka ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuza gukomeza kuruka haba ku butaka ndetse no munsi y’amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Ubusesenguzi bwakozwe n’abahanga mu by’ibirunga bagendeye ku mitingito, isaduka ry’ubutaka mu duce tumwe na tumwe n’ibindi, burerekana ko hakiri amazuku kandi menshi munsi y’ubutaka ashobora guturumbukamo igihe icyo ari cyo cyose.
Mu muburo watanzwe Lieutenant-Général Constant Ndima, guverineri w’umusirikare watangiye inshingano zo kuyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 10 muri uku kwezi kwa Gicurasi, yanagarutse ko ubu noneho hari n’impungenge zuko amazuku ashobora no kuzamukira mu kiyaga cya Kivu.
Ubwoba n’igihunga ni byose ku batuye umujyi wa Goma, ubu abenshi batangiye kuzinga utwangushye no gushaka iyo berekeza.
Dore tumwe mu duce tw’umujyi wa Goma dushobora kwibasirwa n’iruka rya Nyiragongo ndetse n’urusukume rwa maguma n’umuriro w’amazuku: Majengo, Mabanga y’amajyaruguru, Mabanga y’amajyepfo, Virunga, Bujovu, Kahembe, Mikeno, Mapendo ndetse na Murara.
Ku ruhande rw’u Rwanda; Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ku munsi w’ejo yatangaje ko abantu batuye kuri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito mu karere ka Rubavu bagomba kuhava mu gihe babona inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/05/IMG-20210527-WA0000-1024x700.jpg)
Nyuma yo gusura ahangijwe n’imitingito no gukorana inama n’impugucye zamuherekeje kwiga ku bibazo byatewe n’imitingito, uyu muyobozi yasabye ko abantu bafite ubushobozi bahimuka na ho abatishoboye bakaza kuhimurwa, ahita atangaza ko hari isesengura ririmo gukorwa harebwa abagomba kwimuka, ndetse hakaba hari abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri nka ESSA Gisenyi, bagomba kwimurwa. Ni mu gihe serivisi zimwe na zimwe z’ibitaro bya Gisenyi zo zimuriwe mu bitaro bya Ruhengeri.
U Rwanda kandi rukomeje gushimangira ko rwiteguye kuba rwakwakira izindi mpunzi z’Abanyekongo zaza ziyongera kuzamaze kugera mu karere ka Rubavu
3 comments
Ntabyoroshye Imana ibarengere.
Ahubwo icyo gice hagiye kubaho lift valley which can create faulting process.noneho nyuma hazabeho ikiyaga !!! 🤭🤔 Iyo Mijyi yombi (Goma, Rubavu) ishobora kuzahinduka amateka abantu bakajya bahasura nk’ahahoze abantu, abandi bakabyiga mu mateka no mu bumenyi bw’isi ndetse no mu ndimi ngo “cyera habayeho”.
Ari goma Na gisenyi byose ni kimwe. Imana itabare nukuri. Ahubwo u Rwanda narwo rukwiye kureba uko rwakimura vuba na bwangu abasigaye muri Rubavu kuko hari benshi bamaze kwihungira