Amizero
Ahabanza Hanze Politike Ubutabera

FDLR: Urunturuntu mu birindiro bya General Ntawunguka Omega. Menya ikibyihishe inyuma.

Ishyamba si ryeru kwa Gen. Omega, aho amakuru avuga ko ngo yaba yatangiye kwikanga ko ashobora guhirikwa ku buyobozi. Bikaba bivugwa ko mu buyobozi bwe yashyize imbere amarozi, kwikunda, kwikubira umutungo no kwigizayo abo batabyunva ngo bikaba ari bimwe mu bikomeje gukurura ibibazo.

Amakuru akomeje gucicikana mu itangazamakuru ryo muri Repubulika iharanira demokarsi ya Congo(DRC) yemeza ko mu birindiro bya General Omega hamaze iminsi hari icyoba cyinshi nyuma y’aho yagiye yibasira benshi mubo badahuje ibitekerezo akabicisha, abandi bagahabwa amarozi y’intaraza, ibi bikaba byaratumye benshi mu ba Ofisiye bakuru bafata icyemezo cyo kumwikiza n’ubwo Gen.Byiringiro yagerageje gukora ibishoboka ngo aburizemo ibyo bikorwa bigamije kumwikiza.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari muri Teritwari ya Nyiragongo baganiriye na Rwandatribune dukesha iyi nkuru, bemeza ko Gen. Omega yabaye umugambanyi wa FOCA, ndetse kuba umuryango we wibera mu Rwanda abana be bakaba bafite amashuri meza, basanga uyu Muyobozi azasiga ashenye FOCA akitahira akajya kurya ayo yakoreye kuko amaze kugira amafaranga menshi.

Usibye amafaranga y’imisanzu ava hanze asanzwe anyuzwa kuri Gen.Gakwerere, havugwamo n’akayabo yahawe n’ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa, ndetse n’andi ahabwa ava mu misanzu yakwa abaturage b’abanyekongo, ibanga akaba arihuriyeho na Col.Ruhinda ukuriye umutwe udasanzwe wa CRAP.

Abo ku ruhande rwa Gen. Matovu n’abo kwa Gen. Bgd Manzi Mutunzi muri Buvake zabo I Gatare ho muri Tongo baryamiye amajanja/Photo Internet.

Ese ni iki cyerekana ko hashobora kuba ibikorwa byo kumwikiza?

Umwe mu nshuti zikomeye za Majoro Bizabishaka ukuriye iperereza muri FDLR yabwiye Rwandatribune ko FDLR ifite amakuru y’uko hari aba Jenerali n’abandi ba Ofisiye bakuru harimo nka Gen.Matovu, Gen.Manzi Mutunzi, Col Nyembo, Gen.Nzabanita Lucien uzwi nka Kalume, Col Gustave n’abandi ba Majoro bapanze umugambi wo kwica Gen.Omega na Col. Ruhinda.

Col. Ruhinda, Komanda wa CRAP ibya FDLR yabiteye umugongo ari kwirira umugati wa RNC/Photo Internet

Kuri ubu mu birindiro bya Gen.Omega hararinzwe bikomeye, kandi hatangiye kwimurwa (mutation) ku basilikare batandukanye, abasilikare bato bambuwe amatelefone, abarindaga ibirindiro bikuru bikubye gatatu, mu gihe bivugwa ko aba ba Jenerali nabo batangiye kwiyegereza imwe mu mitwe iri hafi ya FDLR, nka FPP, Mai Mai Nyatura na RUD URUNANA kugirango bazabatize amaboko.

Ku ruhande rwa Col Ruhinda we yahagaritse impushya mu basilikare abandi abaka telephone,kandi nta mu FDLR utabarizwa muri inite ze wemerewe kwinjira mu gace agenzura, uhageze ahita araswa.

Umwe mu basirikare ba FDLR barinze icyicaro cya FDLR kirimo Gen. Byiringiro Victor biteguye ko hashobora kuba akantu/Photo Internet

Kugeza ubu urwikekwe ni rwose, ku buryo ngo nta muntu ukizera undi. Buri wese akekako mugenzi we yamuroga, ntawe ugisangira n’undi. Kugeza ubu abakurikiranira hafi ibintu bakaba  basanga muri FDLR hashobora kuvuka indi mitwe yiyongera kuri RUD URUNANA, FPP ABAJYARUGAMBA na CNRD UBWIYUNGE yose yagiye ivuka kubera imikorere n’imiyoborere mibi muri FDLR. Ibi byose bikaba biba mu gihe Gen. Byiringiro yirirwa avuga ngo Bikira Mariya yamweretse ko azabohora u Rwanda, nyamara akavuga ibi yirengagijeko ari we [Byiringiro] uboshwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yamubase ikamuheza ishyanga.

Src.: Rwandatribune

Related posts

DR Congo ikomeje kuzenguruka Isi ishaka intwaro zigezweho yageze muri Indonesia [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta. Abagera ku bihumbi 60 bazasibira kuko babonye U.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda ntiruzatera ariko rwiteguye kurwana intambara rwashozwaho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment