Amizero
Ubuzima

Menya byinshi ku ndwara ya kanseri ikomeje guhitana benshi n’uburyo wayirinda.

Kanseri ni urusobe rw’itsinda ry’indwara zishobora gufata ahariho hose mu mubiri kandi zikaba zishobora guhitana umubare munini.

Bitangira mu gihe uturemangingo dukuze nabi mu buryo budasanzwe. Ibi bikaba bibi mu mubiri wa muntu ugakora uko utari usanzwe ukora. Ku bantu benshi kanseri iba ishobora kuvurwa igikira bigendeye ku gihe yatangiye kuvurirwa. Abantu benshi nyuma yo kuvurwa ubuzima burongera bugakomeza.
Kuvuga kanseri birenze kuvuga indwara imwe.
Kanseri ifite ubwoko burenze bumwe. Kanseri ishobora gutangirira mu bihaha, ibere, mu rura runini, ndetse no mu maraso. Kanseri zishobora guhurira ku bintu bimwe, ariko zigatandukanira ku kuntu zikura n ’uburyo zikwirakwira mu mubiri.

Kanseri iza gute ?

Uturemangingo mu mubiri twose tuba dufite imirimo runaka. Uturemangingo tuzima twigabanya mu buryo bunoze, tugapfa mu gihe twangijwe n’ikintu runaka, tugasimburwa n’utundi turemangingo dushya, tukajya mu mwanya w’utwapfuye. Ariko iyo ari kanseri, uturemangingo twapfuye tuguma gukura mu buryo butagenzuwe n’umubiri ndetse hagakorwa uturemangingo dushya. Ibyo bigenda byanduza n’uturemangingo twari tuzima, bigatera ibibazo ku gice iyo kanseri yatangiriyeho ndetse kandi bikaba byanakwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Kanseri zitandukana gute ?

Kanseri zimwe zikura kandi zigakwirakwira mu mubiri byihuse, izindi zigakura zikanakwirakwira gacye. Ikindi ni uko kanseri zakira ubuvuzi mu buryo butandukanye.

Zimwe muri kanseri zivurwa no kubaga igice cyagize ikibazo kikavaho, izindi kanseri zikavurwa n’imiti ya chemotherapy. Akenshi kubikoresha byombi bikunze gutanga umusaruro kurusha uburyo bumwe.

Ni iki gitera kanseri ?

Bitewe nuko kanseri ari urusobe rw’itsinda ry’indwara, ishobora kugira ibiyitera byinshi. Muri ibi twavuga  nka:

  • Imibereho yaburi munsi (daily lifestyle habits)
  • Uruhererekane mu turemangingo biturutse mu muryango (genetics)
  • Ibituruka mu bikikije aho umuntu atuye (carcinogenic and environmental factors).

Ibyiciro bya kanseri (stages).

Ibi byiciro babivuga bakurikije aho kanseri igeze iva ku karemangingo yatangiriyeho. Uzumva abantu cyangwa muganga avugako kanseri igeze ku cyiciro cya 1 cyangwa icya 2. Ibi bifasha muganga kumenya ubuvuzi akorera umurwayi. Icyiciro cya 1 na 2 biba bivuzeko itarakwirakwira mu mubiri cyane ngo igere kure y’aho yatangiriye. Naho 3 na 4 biba bivuzeko kanseri igeze kure cyane y’aho yatangiriye.

Ni gute wakwirinda kanseri ?

Byagaragayeko ku kigero cya 40% by’imfu z’ama kanseri zakwirindwa. Kwirinda kanseri bigufasha no kwinda izindi ndwara z’akarande. Bikunze kugaragarako abantu bafite uburwayi baba bafite icyabiteye bahuriyeho nk’indwara zifata mu buhumekero, izifata umutima, diyabete n’izindi.

Kugirango wirinde kanseri, ni byiza ko wirinda ibi bikurikira:

  • Gukoresha itabi.
  • Gukoresha cyane ibinyobwa bisembuye.
  • Kutarya kenshi imboga n’imbuto.
  • Kudakora siporo.
  • Kugira ibiro byinshi cyane ugereranije n’uburebure nabyo ni ibyo kwirinda.
  • Kwirinda izindi ndwara za karande no gukorera ahantu hari umwuka uhumanye.

Kanseri ni indwara ikomeje gukwirakwira cyane ku Isi yose, aho mu mwaka wa 2018 yahitanye abantu miliyoni 9,6, bingana n’umuntu umwe muri batandatu bapfuye muri uwo mwaka.

Imibare yerekana ko abagera kuri 70% by’abo ihitana bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bidafite ubushobozi bw’ubuvuzi buhambaye bwo kuvumbura no kuvura kanseri hakiri kare.

Mu Rwanda naho kanseri ikomeje kuzamukana ubukana bwinshi kuko mu mwaka ushize yahitanye abantu 6044 bavuye kuri 5900 bo mu 2014.

Horahoclinic

Related posts

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

NDAGIJIMANA Flavien

“Buri wese muri Hamas ni umupfu kandi tugomba guhanagura iki kintu ku Isi”: Netanyahu.

NDAGIJIMANA Flavien

Menya byinshi ku ‘isata’ yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze benshi bakemeza ko ibyo babonye ari amayobera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment