Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Gicumbi: Akarere katanze impuruza ku bajya gusengera ahitwa i Kadeshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatanze impuruza ku baturage cyane cyane abanyamadini bajya gusengera ahantu hatemewe hashyira mu kaga ubuzima bwabo, by’umwihariko abakunze gusengera ku musozi wa Kadeshi uri mu murenge wa Kageyo.

Ubuyobozi bwasabye buri umwe kujya asengera ahantu hazwi kandi hafite umutekano ku buryo batagomba gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza Munyezamu Joseph yagize ati: “Turabasaba kumenya ko gusengera ku musozi i Kadeshi bitemewe, kuko ni mu ishyamba. Igihe cyose bajyagayo ntibyigeze byemerwa, bityo rero bamenye ko bagomba kubahiriza amategeko, niba ari abashaka kujya kuhasengera bazahashyire urusengero hakore nk’izindi zose”.

Kubuza abaturage gusengera kuri uyu musozi ngo bigamije kubungabunga umutekano w’abajya kuhasengera.

Umusozi wiswe Kadeshi ubusanzwe ni mu murenge wa Kageyo, akagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Nyirabadugu.

Ni umusozi abanyamadini batandukanye bakunze kujya gusengeraho bashaka ko Imana isubiza ibibazo byabo.

Uwitwa Ngendahimana waganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru, wari kuri uyu musozi yagize ati: “Abantu basengera i Kadeshi ni amadini atandukanye, abagatulika, abisilamu, abapantekoti n’andi matorero atandukanye. Gusengera hano biterwa no kwizera k’umuntu, bashake ibindi byemezo ariko be gufunga hano.”

Yakomeje agira ati: “Kuri uyu musozi umuntu ashobora kuza kuhasengera, yahagera akahasanga umuntu akamuhanurira ko nyina umubyara agiye gukira, kandi koko ugasanga uwo muntu afite nyina uri mu bitaro, ako kanya akumva telefoni imubwira ko nyina bamusezereye mu bitaro, kandi uwabimubwiye bataziranye”.

Undi muturage nawe waganiriye na Igihe yavuze ko abantu bahitamo kuza gusengera kuri uwo musozi kuko hari amasezerano baba barahawe mbere agasohora.

Ati: “Hari nk’umuntu umwe uba yaraje kusahengera bwa mbere ibyo yasabaga Imana akabibona, nibwo abwira mugenzi we ko yahasubirijwe undi nawe yahagera agasubizwa, n’uko abantu bahabwiranye ,benshi bemeza ko hari Imana kuruta ahandi”.

Muri aka Karere hagiye hakunda kumvikana abaturage bahura n’ibibazo bitandukanye bagiye gusengera ahantu hatemewe. Nk’ahitwa ku mugezi wa Rusumo hamaze gupfirayo abagera kuri babiri bitewe no kurengerwa n’amazi.

Related posts

Nyaruguru: Abasirikare babiri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yahitanye umushoferi.

NDAGIJIMANA Flavien

Imurora Jaffet yasezeye ku mupira w’amaguru mu mukino Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC 2-0 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

“Ingabo za Leta nizo zaduteye mu birindiro byacu, tubaha isomo rikomeye”: Umuvigizi wa M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment