Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC ikomeje kotsa igitutu M23 hafi y’umujyi wa Rubaya ukungahaye kuri Coltan

Ihuriro AFC/M23 n’iry’ingabo zishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihanganiye bikomeye mu duce turi hafi ya santere ya Rubaya ikungahaye ku mabuye y’agaciro ya coltan.

Tariki ya 21 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva mu rukerera rw’uwo munsi ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byakajije ibitero mu duce two muri segiteri Katoyi muri Teritwari ya Masisi.

Kanyuka yari yatangaje ko tariki ya 19 Gicurasi, na bwo ingabo za RDC na Wazalendo byari byagabye ibindi bitero muri santere ya Mitimingi n’uduce bihana imbibi, na bwo muri Masisi.

Uduce twabereyemo imirwano uwo munsi turimo Kinigi, Kawere na Chugi mu ntera y’ibilometero bigera kuri 30 werekeza muri santere ya Rubaya. Ingabo za Leta zigamba kutugenzura gusa AFC/M23 ntacyo ibivugaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi, imirwano yubuye hafi ya Rubaya, mu duce turimo Chugi, Kavuta no mu misozi ikikije santere ya Kinigi, bigaragara ko ingabo za Leta zifite inzego yo kugenzura iki gice cyiganjemo amabuye y’agaciro.

Uko imirwano ikomeza ni ko abatuye muri ibi bice bakomeza guhungira aho bizeye ko hari umutekano kandi imibereho yabo iragorana kuko ntibashobora gukomeza ibikorwa bibatunze birimo ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi.

Muri Gashyantare 2026, ingabo za RDC na Wazalendo na bwo byagabye ibitero bikomeye mu bice byegereye Rubaya, bifite intego yo kwisubiza iyi santere ariko abarwanyi ba AFC/M23 bashoboye kubisubiza inyuma.

Ibi bitero byiciwemo uwahoze ari Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, n’abamurindaga, bituma iri huriro rigaragariza umuryango mpuzamahanga ko ubushotoranyi bwa Leta butazakomeza kwihanganirwa.

AFC/M23 igenzura Rubaya kuva muri Gicurasi 2024. Yahakuye ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo byagenzuraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa.

Related posts

DR Congo: Bane mu basirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano ihanganishije FARDC na M23

N. FLAVIEN

Hamenyekanye umubare w’abagore bahohotewe ubwo imfungwa zaraswaga muri gereza ya Makala

KALISA

DRC mu mugambi wo kugura ‘drones’ zigezweho zo guhangamura M23 igasigara ari amateka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777