Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Etiyopiya: Ibyo ukwiye kumenya ku matora ateganijwe kuri uyu wa Mbere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021, abaturage b’igihugu cya Etiyopiya barazindukira mu matora. Ni amatora yari amaze gusubikwa ubugira kabiri. Ni mu gihe kandi mu majyaruguru y’iki gihugu mu gace ka Tigray kazonzwe n’intambara havugwamo ibikorwa by’ubugome ndengakamere ndetse hakaba hanibasiwe cyane n’inzara.

Abagera kuri miliyoni 37 nibo biyandikishije kuzagira uruhare muri aya matora. Ni mu baturage basaga miliyoni 110 batuye iki gihugu, ari nacyo gihugu cya kabiri muri Afrika mu kugira abaturage benshi. Dore rero bimwe mu by’ingenzi wamenya kuri aya matora yo muri iki gihugu bakunze kwita icyo mu ihembe ry’Afrika.

 Abiy Ahmed ku ruhembe rw’abifuza kuyobora

Mu migendekere y’amatora, biteganijwe ko abatora bazatora intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, hanyuma nazo zikazatora Minsitiri w’intebe, uyu akaba ariwe muyobozi wa guverinoma dore ko muri iki gihugu nta perezida bagira.

Abiy Ahmed wari usanzwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe wa Etiyopia; afite imyaka 44, akaba kugeza ubu ari nawe muyobozi w’igihugu muto muri Afurika. Yagiye ku butegetsi muri 2018, nyuma yuko Hailemariam Desalegn wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe yeguye kuri uwo mwanya kubera igitutu cy’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Nyuma y’amezi make ageze ku buyobozi, Abiy Amed yarekuye ibihumbi n’ibihumbi by’imfungwa za politiki, anemerera abatavuga rumwe n’ubutegtsi bari barahunze gutahuka mu gihugu. Yanatangaje kandi ko agiye gukora impinduka mu by’ubukungu, aho yemeye ishyirwaho ry’isoko ry’imari n’imigabane, ubundi ritari risanzwe muri Etiyopiya.

Mu mwaka wa 2019, Abiy yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uburyo yari arajwe ishinga n’impinduka ndetse no kuba yarakemuye amakimbirane ashingiye ku mipaka igihugu cye cyari gifitanye na Eritereya.

Amatora yimuwe ubugira kabiri

Muri Werurwe 2020, Abiy yasubitse amatora kubera impamvu z’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi. Amatora yongeye gusubikwa muri Kamena 2020, kuri iyi nshuro Abiy akaba yaratangaje ko bitewe n’uburyo abantu bakerewe mu kwiyandikisha gutora, ndetse n’ibura ry’abakozi bagomba kuzahagararira amatora. Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahise amushinja gukereza amatora ku bushake kugira ngo agundire ubutegetsi, ibintu Bwana Abiy ahakana yivuye inyuma. Rimwe muri ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rya TPLF ryiganjemo abaturuka mu ntara ya Tigray bakoze ayabo matora muri iyo ntara, ari nayo mvano yo kutumvikana ndetse n’intambara imaze igihe muri aka gace.

Intambara ya Tigray

Tariki ya 4 Ugushhyingo 2020, nibwo ingabo z’igihugu zagabye ibitero muri Tigray  aho Abiy yashinjaga abatuye aka gace gushaka kwigarurira ubuyobozi bw’igisirikare gikorera mu majyaruguru y’igihugu. Ubuyobozi bw’ishyaka TPLF bushinja Abiy kwifatanya n’igihugu cya Eritereya mu kubagabaho ibitero.

Nubwo Abiy yatangije uru rugamba avuga ko hagamijwe gusa kwambura intwaro indwanyi za TPLF, kugeza nanubu intambara iracyakomeje aho ibihumbi by’abantu bamaze kuhasiga ubuzima naho abasaga miliyoni ebyiri bakaba barakuwe mu byabo.

Uko amahanga abibona

Nubwo Bwana Abiy akomeza kwizeza isi ibitangaza, ibihugu by’amahanga ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga bikomeje kugaragaza impungenge ko hari ubwo amatora atazanyura mu mucyo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi warangije gutangaza ko utazohereza indorerezi zayo muri aya matora. Ni nyuma yuko ubusabe bwabo bwo kwinjiza ibikoresho by’itumanaho muri Etiyopia butewe ishoti. Kuri iki, Etiyopiya ikaba yaratangaje ko bidasaba indorerezi z’amahanga kugira ngo bigaragare ko amatora yabaye mu mucyo. Nyamara nyuma yaho, iki gihugu cyemeye kwakira indorerezi zivuye mu muryango w’Ubumwe bw’Afrika.

Mu cyumweru gishize, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zatangaje ko zifite impungenge ku matora yo muri Etiyopiya agiye kuba hari abatavuga rumwe na Leta bafunze, aho bimwe mu binyamakuru byigenga bihozwa ku nkeke ndetse n’intambara z’amoko ziri mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Abiy yari yikomye bamwe mu banyagihuggu afata nk’abagambanyi ndetse n’abanyamahanga ngo bifuza kwanduza isura ya Etiyopiya. Ni mu gihe umuvugizi wa Guverinoma Billene Seyoum we aherutse gutangaza ko “aya matora ari uburyo abanyagihugu bahawe ngo bashyire mu bikorwa uburenganzira bwabo mu bya demokarasi”. Yanatunze kandi agatoki ibitangazamakuru byo mu mahanga ngo bishaka guhindura Minisitiri w’Intebe Abiy umwicanyi kandi ngo ari umunyamahoro.

Related posts

US: Yitabye Imana agerageza gukuraho agahigo ko gusimbuka kuri moto

NDAGIJIMANA Flavien

Kimisagara: Umusaza wari wigondeye indaya yananiwe kuyishimisha imuca ibihumbi 50 Frw

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi akaba n’umusizi Aloys Michel Bisengimana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nugururiwe amarembo’.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mwami Jean Damascene June 28, 2021 at 9:05 PM

Imana ishimwe ko bayishe itamumize burundu

Reply

Leave a Comment