Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Sudan: Igisirikare cyishe kirashe abantu batatu mu bigaragambya.

Abashinzwe umutekano muri Sudan barashe amasasu nyamasasu n’imyuka iryana mu maso ku bigaragambya bashaka demokarasi, bicamo abatari munsi ya batatu, nkuko bivugwa n’akanama k’abaganga muri iki Gihugu.

Ababarirwa mu bihumbi ku wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 bakoze urugendo mu murwa mukuru Khartoum no mu yindi mijyi, basaba ko Minisitiri w’Intebe wahiritswe Abdalla Hamdok asubizwa ku butegetsi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahakanye ivuga ko nta masasu nyamasasu yarashwe. Impirimbanyi zivuga ko abantu babarirwa mu 100 bakomeretse.

Jenerali Abdel Fattah Burhan ni we wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi ku wa mbere w’iki cyumweru, asesa ubutegetsi bwa gisivile.

Uyu Jenerali, w’imyaka 61, wanashyizeho igihe cy’ibihe bidasanzwe mu Gihugu, yavuze ko ibikorwa bye byari bifite ishingiro mu kurinda ko habaho “intambara hagati y’abaturage” no guhagarika isubiranamo muri politiki. Gufata ubutegetsi kw’igisirikare kwamaganwe henshi mu mahanga.

Abigaragambya i Khartoum bagaragaye bagenda n’amaguru bafite amabendera ya Sudan, batera hejuru bati, “Twanze ubutegetsi bwa gisirikare!”

Shaheen al Shaheef, wo mu kanama ko kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi k’i Khartoum ( Khartoum Resistance Committee), yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Abantu hano ni abanyamahoro cyane. Iyi myigaragambyo izakomeza ibe iy’amahoro nubwo yaba yugarijwe n’imbunda”.

“Ariko turabona rwose ko uko ibintu bimeze ubu kuri [Jenerali] Burhan – yatakaje abamushyigikiye bose. Iri rwose ni ihirika ry’ubutegetsi ry’umuntu umwe, nta kintu na kimwe gihari, nta wundi muntu uhari wo kumushyigikira”.

Akanama k’abaganga bo muri Sudan, urwego rwigenga, kavuze ko abigaragambya batatu bapfuye nyuma yo kuraswa amasasu nyamasasu i Omdurman.

Ariko Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yahakanye ivuga ko nta masasu nyamasasu yakoreshejwe ndetse ishinja abigaragambya bamwe kwibasira abapolisi.

Abigaragambya buzuye imihanda.

Related posts

Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa bazira kwica abaturage muri Somalia.

NDAGIJIMANA Flavien

Season ya 3 ya Filime Ikiriyo cy’urukundo yari itegerejwe na benshi yasohotse [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Imbogo ebyiri zari zatorotse Parike y’Ibirunga zarwanye ziricana [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment