Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ethiopia: Ingabo za Leta zisubije Imijyi ya Dessie na Kombolcha, Abiy akomeza kwerekana ubuhangage bwe.

Ibinyujije ku bitangazamakuru biyegamiye ho, Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije Imijyi ya Dessie na Kombolcha yari yarafashwe n’abarwanyi ba TPLF mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2021. Aya makuru akaba yanemejwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo BBC n’Ijwi rya Amerika.

Tigray People’s Liberation Front (TPLF) itangaza ko abarwanyi bayo basubiye inyuma bava mu duce bari barafashe muri Leta za Afar na Amhara nk’amayeri y’urugamba.

Dessie na Kombolcha ni Imijyi yegeranye iri ku muhanda mukuru uhuza amajyaruguru ya Ethiopia n’umurwa mukuru Addis Ababa.

Iyi Mijyi iri kandi ku masanganzira ariho umuhanda werekeza iburasirazuba ukagera muri Djibouti ari naho Ethiopia ikura byinshi bivuye ku cyambu cyo ku nyanja.

Abategetsi ku ruhande rwa Leta bavuga ko mu minsi ishize basubije inyuma bigaragara abarwanyi ba TPLF n’abo bafatanyije.

Bikekwa ko indege zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ zabaye ingenzi cyane ku ngabo za Leta kuko zibafasha kurasa ku mwanzi byihuse kandi mu buryo butunguranye.

Hashize ibyumweru bibiri Minisitiri w’intebe, Dr Abiy Ahmed ubwe agiye ku rugamba, ibintu bisa n’ibyahinduye isura yarwo nyuma y’uko abarwanyi bo muri Tigray bari basumbirije Addis Ababa.

Igisirikare cya Ethiopia giheruka kubona intwaro zikomeye cyahawe n’ibihugu birimo Turkiya, Iran, na Emira zunze ubumwe z’Abarabu, nk’uko TPLF yabitangaje, asaba Umuryango w’Abibumbye ko wabuza ibyo Bihugu bikareka guha ubufasha Leta ya Ethiopia.

Nyamara n’ubwo uyu Muyobozi w’inyeshyamba avuga ibi, hari andi makuru avuga ko ku ruhande rwe (TPLF), nawe yaba abona ubufasha bw’Ibihugu bya rutura birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi. Hari n’abavuga ko Ubushinwa n’Uburusiya ari byo byaba biri inyuma y’intsinzi ya Dr Abiy Ahmed wahisemo kujya ku rugamba akaruyobora ari ku mirongo yarwo neza aho gutanga amabwiriza yicaye Addis Ababa.

Mu mvugo isa nko kuyobya uburari cyangwa kutagaragaza gutsindwa, Umukuru wa TPLF yatangaje ko ingabo ze zasubiye inyuma mu bice bya Afar na Amhara ariko avuga ko atifuza kuvuga impamvu.

Ingabo za Leta ya Ethiopia ziri ku ikamyo iri gukurura imbunda ya Saeer KS-19 100mm irasa indege, bari mu mujyi wa Shewa Robit tariki 05 Ukuboza (ukwa 12) 2021

Debretsion Gebremichael uyobora urugamba ari mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, mu cyumweru gishize yari yavuze ko bari “gusubira inyuma mu buryo buteguye”.

Mu cyumweru gishize Leta yatangaje ko yasubiranye Umujyi wa Lalibela – uri mu duce tw’umurage ndangamateka y’Isi twa UNESCO – wari warafashwe na TPLF muri Kanama (ukwa munani).

Inzobere zivuga ko iyi ntambara imaze umwaka umwe iterekana ibimenyetso byo kurangira vuba, ituma benshi bibaza ahazaza ha Ethiopia.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa uri kugerageza ibiganiro byo guhagarika imirwano, ariko nta gifatika urageraho kugeza ubu.

Ikarita igaragaza umuhanda mukuru uva i Mekelle muri Tigray ugera Addis Ababa.

Related posts

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyagatare-Katabagemu: Umugabo yitwikiye mu nzu akoresheje lisansi arashya arakongoka n’ibye byose.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Abarokotse ibiza by’imvura bashinja Akarere ko kabigizemo uburangare [Video]

Leave a Comment