Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Dr Mushimiyimana Isaie wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu ntebe iwe yapfuye.

Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) witwa Dr Mushimiyimana Isaie yasanzwe mu ntebe iwe mu rugo yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Dr Mushimiyimana Isaie w’imyaka 48 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yatangiye kumenyekana neza mu ma saa tatu z’ijoro(21h00) zo kuri uyu wa Gatanu ubwo byahwihwiswaga na bamwe mu batuye muri Cyabagarura bavugako ngo ashobora kuba yapfuye mu ma saa kumi n’ebyiri(18h00) ariko ntibihite bimenyekana. Amizero.rw yagerageje kuvugana na bamwe mu baturanyi be ariko ntibagira amakuru batanga kuko bavugaga ko nabo bari kubyumva gutyo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura bwana Niyoyita Ally yatwemereye ko ayo makuru ari kuvugwa ari yo, ko nabo bamaze kubimenya kandi umurambo ukaba wajyanwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango hakorwe isuzuma hamenyekane icyaba cyamuhitanye.

Amakuru avuga ko ngo mu masaha y’umugoroba umugore wa nyakwigendera yagiye kwisukisha umusatsi asiga umugabo we mu rugo ari muzima, ndetse ngo no mu gihe yari muri Salon bari kumusuka Dr Isaie (nyakwigendera) yamuhamagaye kuri telephone amubaza niba barangije kumusuka. Gusa ngo atashye ageze mu rugo, yasanze umugabo we ari mu ntebe mu nzu yashizemo umwuka, nawe ngo agwa mu kantu kuko atiyumvishije iby’urwo rupfu ngo niko guhuruza inzego z’umutekano.

Dr Mushimiyimana Isaie yize Microbiology muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain ku mugabane wa Aziya. Kuva mu 2009, Dr Isaie yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri ubu akaba yigishaga mu ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVM yahoze ari ISAE Busogo iherereye i Busogo mu Karere ka Musanze.

UR/CAVM Busogo aho nyakwigendera yakoraga/Photo Archive
Dr Mushimiyimana Isaie wapfuye amarabira/Photo Social media.

Related posts

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasketball: Tunisia iheruka kwegukana iki gikombe yageze i Kigali (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

6 comments

Paccy Cheeter April 5, 2021 at 1:40 PM

RIP Doctor mwiza !! Ariko se izi mfu za hato na hato zitanasobanutse ko ziteye inkeke mu Rwanda? Mugerageze mucukumbure mutubwire icyamwishe. Ntibyumvikana ukuntu umuntu yari muzima, mu kanya ngo yapfiriye mu ntebe

Reply
Mabe May 30, 2021 at 7:09 PM

Uyu mu Doctor ashobora kuba yarishwe n’umunaniro kuko burya bagira gahunda nyinshi. Gusa hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane impamvu nyayo.

Reply
OSEE June 4, 2021 at 9:49 AM

Doctor Imana imwakire mu bayo

Reply
Kawera June 5, 2021 at 6:28 AM

Uyu Doctor ariko ko yapfuye nk’ikimonyo ? Ibyavuye mu bizamini byagaragaje iki ? Nonese yariyahuye, ni stress se ?

Reply
Isumbingabo April 9, 2022 at 4:47 PM

RIP to Doctor and condolence to his family, but it is too sad to loose important man like Isai but research must be carried out of the causal agent of hiss death

Reply
Jd February 13, 2023 at 10:18 PM

Ahaaaaa ntibyoroshye izimfu .

Reply

Leave a Comment