Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Menya amwe mu mateka y’umunsi mukuru wa Gatanu Mutagatifu wizihizwa n’abakirisitu.

Umunsi mukuru wa Gatanu Mutagatifu ni umwe mu minsi ikomeye ku bemera Kristu nk’Umwami n’Umukiza kuko ari wo munsi bafata ko ariwo bacunguweho, benshi bakaba bawita umunsi utukura cyangwa umunsi w’amaraso.

Ibyo babivuga bashingiye ko amateka yemeza ko ariwo munsi Nyagasani Yezu/Yesu Kristu, wafatwaga nk’Umwami w’Abayahudi yatanzeho. Mu bihugu bitandukanye usanga kuri uyu munsi hari umutuzo cyane, kuko haba hatanzwe ikiruhuko kugira ngo abemera, babashe kuzirikana uwo munsi.

Ni umunsi kandi usanga abenshi mu bakirisitu biyiriza ubusa, ndetse bikaba akarusho iyo batariye inyama. Bavuga ko baba bazirikana ububabare Yezu yagize ndetse n’inzira y’umusaraba yanyuzemo, ubwo yavanwaga kwa Pirato amaze gukatirwa urwo kubambwa k’umusaraba.

Uyu munsi kandi ubanzirizwa n’uwakane Mutagatifu, aho mu ijoro ryawo bavuga ko aribwo Yuda Iskariyoti yagiye kugambanira Shebuja(Yezu), agahabwa amadenali 30, yizeye ko batamufata kuko kuri we yari umunyabitangaza yabonaga ari bubanyure mu myanya y’intoki, ariko atungurwa no kubona bamujyanye.

Yuda yagize agahinda muri we, ndetse abasubiza amafranga yabo bayagura umurima bawita umurima w’amaraso, kuko waguzwe amafranga yari yaguzwe umuntu, abenshi bawita ku Cyigihanga/Nyabihanga (Gorigota). Yuda byamwanze munda, ajya kwimanika mu mugozi arapfa, ariko abahanga bavuga ko iyo aza kuba yarasabye imbabazi yari kubabarirwa kuko yari yujuje umugambi w’Imana wo gutanga incungu.

Yatewe icumu mu rubavu havamo amazi n’amaraso/Photo Internet.

Hari kandi abita uyu munsi ko ari umunsi w’igitangaza, kuko ubwo bateraga icumu mu rubavu Yezu, havuyemo amaraso n’amazi maze uwari umuteye icumu amaraso amugwa mu jisho rye ryari ryarahumye arahumuka, bityo nawe aherako yemera Yezu nk’Umwami n’Umukiza we.

Uyu munsi mukuru wa Gtanu Mutagatifu usanze abakirisitu benshi hirya no hino ku Isi bari mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bikaba byatumye badakora inzira y’umusaraba nkuko bisanzwe. Iyi nzira y’umusaraba ubusanzwe ikorwa hazirikanwa ububabare bwose Yezu Umwana w’Imana yahuye nabwo, kugeza ageze ku musaraba benshi bita igiti cy’Agakiza.

Kuri uyu munsi kandi, ntabwo haba igitambo cya misa, ahubwo bavuga ko haba umuhimbazo kuko Abakirisitu baba bari mu kababaro ko kubura Umwami wabo Yezu Kirisitu. Ariko nanone ntibibabuza guhabwa Ukarisitiya, kuko nubwo aba yatanze, aba yarabasigiye ifunguro (Umubiri n’amaraso bye).

Nk’uko kandi tubikesha urubuga rwa interineti “Linternaute.com”, imvugo yo kuvuga ko uyu munsi uba ari uw’amakuba ngo yaba ishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya. Nk’uko byanditswe mu isezerano rishya, mu gihe Yezu/Yesu yasangiraga ifunguro rya nyuma n’intumwa ze (Kuwa Kane Mutagatifu) bari 13 (Yezu n’intumwa ze 12) ndetse Yezu akaba yarabambwe ku wa Gatanu, bikaba byabera benshi intandaro yo gutinya iyo mibare yombi iyo yahuye.

Gutinya umunsi wo ku wa Gatanu wahuye n’itariki ya 13, na none byaba bigira inkomoko mu mateka ya kera yo mu bihugu by’Amajyaruguru y’Isi, dore ko byari ibihugu byagiraga imana nyinshi zitandukanye.

Amateka avuga ko imana imwe yitwaga “Odin”, bisobanura ‘imana y’intambara’, yaba yarigeze gukora umunsi mukuru wo gusangira n’izindi mana, itumira imana 11. “Loki, imana y’intambara n’inabi” ikaba itari yatumiwe ndetse birayibabaza cyane yiyemeza kwitumira ijyayo. Nibwo umwana w’imana Odin (iyari yagize ibirori) ajya kurwanya Loki, ariko Loki imutera icumu ririmo uburozi rihinguranya umutima arapfa.

Kuva icyo gihe mu bihugu byo mu majyaruguru y’isi (pays scandinaves) bafata ko umubare 13 ari uw’amakuba n’ibyago ndetse kuri bo bumva gusangira ku meza muri 13 bikurura umuvumo.

Si ibyo gusa kuko muri ibyo bihugu byo mu majyaruguru y’isi, bavuga ko umunsi wa Gatanu, “Friday” nk’uko witwa mu rurimi rw’icyongereza, ngo waba waritiriwe umwamikazi w’imana zabo witwaga “Frigga cyangwa Freya, umwamikazi w’urukundo n’uburumbuke”.

Buri munsi wa gatanu w’icyumweru, abayoboke be bakaba barazaga kumuhimbaza. Nk’uko amateka abivuga, mu kinyejana cya 10 n’icya 11, benshi bo muri ibyo bihugu bahindutse abayoboke ba Kristu (Christianisme), ibyo bikaba byarabaye intandaro y’uburakari bw’umwamikazi Freya, ndetse ngo buri wa Gatanu akaba yaratumiraga Satani (diable) n’abapfumukazi 11 (bose hamwe bakaba 13), maze bakajya gutera abantu ibyago n’imivumo.

Mu mateka y’abagiriki n’abaroma, bo umubare 13 bawufata nk’umubare uza gutandukanya ibyari hamwe, no guteza akavuyo kuko umubare 12 bawufata nk’umubare mwiza werekana ibintu bishyitse; umunsi n’amanywa bigira amasaha 12, imibumbe y’inyenyeri ni 12, ibimenyetso bijyanye n’amezi ni 12 (signes zodiaque) ndetse mu mateka y’abagiriki bagiraga imana 12 ziruta izindi (dieux olympiens).

Ibyo byose rero bikaba bituma umubare 13 bawufata nk’umubare mubi kuko hiyongeraho 1 kuri 12, bikaba byerekana ko uza gutandukanya ibyari bishyitse. Naho ku bijyanye n’umunsi wo kuwa Gatanu wo, bawufata nk’umunsi w’amakuba kuko muri Roma ya kera, ni wo munsi wabaga ari uwo kwica abahamwe n’ibyaha. Aya mateka rero n’andi menshi ni yo yatumye hirya no hino ku isi, abantu batinya iyi mibare yombi, 13 na 5, cyangwa se bagatinya umunsi wo kuwa Gatanu wahuye n’itariki 13.

Ndetse ubwo bwoba bwanahawe izina rya “paraskevidekatriophie” bituruka ku magambo y’ikigiriki “Paraveski” bivuga umunsi wa 5 w’icyumweru “decatreis” bivuga umubare 13 ndetse na “Phobos” bivuga “Ubwoba”.

Mu bihugu bitandukanye byo mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’isi, no mu ma hoteli akomeye uzasanga batagira icyumba cyangwa se etage ifite nimero 13, bakoresha 12b cyangwa 14a kugira ngo birinde kuzahacumbikira uwaba atinya uwo mubare.

Aho musanga twakoresheje imana (twatangije inyuguti ntoya), ni uko ari ibigirwamana ariko mu mico yabo bakaba barabifataga nk’Imana.

Bamubambye ku musaraba bamutambirije ikizingo cy’amahwa mu mutwe/Photo Internet.
Ibihe bikuru byibukwa mu nzira y’umusaraba/Photo Internet.

Related posts

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yashimiye Wisdom Schools abizeza ubufasha bwihuse.

NDAGIJIMANA Flavien

Islam: Ikiguzi cyo gusezerana muri iri dini cyakubwe inshuro zirindwi.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment