Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Umutekano

Musanze: Abaturage b’Umurenge wa Cyuve biguriye imodoka y’umutekano ya Miliyoni 14 [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bamurikiwe imodoka y’umtekano, iyi ikaba yaragizwe nabo ubwabo, amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 14.

Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuga ko iyi modoka bayitekereje mu rwego rwo guhangana n’abahungabanya umutekano wabo, dore ko uyu Murenge wa Cyuve ufite igice cy’Umujyi n’ikindi gice cy’icyaro, wakunze kugaragaramo umutekano mucye utewe n’abanyarugomo biyita ibihazi bagahungabanya umutekano w’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, bwana Bisengimana Janvier, avuga ko ubusanzwe umutekano w’abaturage ucunzwe neza nabo ubwabo ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ngo ariko iyi modoka ikaba ije ari inyongeragaciro muri ibi bikorwa byo gucunga umutekano, aho izajya yifashishwa mu kunganira abaturage n’inzego zabo bafatanya mu kuwubungabunga.

Ati: “Iyi modoka ije kunganira mu bikorwa dusanzwe dukora umunsi ku munsi. Izatuma na hahandi hashoboraga kuba hari uwaduca mu rihumye tuhagera vuba maze umutekano wa Cyuve urusheho kuba ntamakemwa”.

Cyuve ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ukaba umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Musanze. Uyu Murenge wakunze kuvugwamo ibibazo by’urugomo, ahanini byatezwaga n’udutsiko tw’amabandi yiyitaga amazina atandukanye nk’abanyarirenga, ibihazi, abuzukuru ba shitani n’andi menshi. Ni Umurenge kuri ubu uri kuzamukamo ibikorwa byinshi by’iterambere.

Uretse kwifashishwa mu bikorwa by’umutekano, iyi modoka izajya inifashishwa mu bikorwa by’isuku n’isukura muri uyu Murenge wa Cyuve, ndetse no mu bindi bifasha mu iterambere rusange ry’umuturage we shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.

Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo kumurika iyi modoka.
Gitifu Bisengimana Janvier muri iyi modoka.
Imodoka y’umutekano y’abaturage b’Umurenge wa Cyuve

Related posts

Imvamutima za Perezida Joe Biden wa Amerika nyuma y’irekurwa rya Paul Rusesabagina.

NDAGIJIMANA Flavien

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma ya APR FC, Mukura VS yirengeje na Rayon Sports i Huye bajya mu bicu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment