Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

Uyu munsi tariki ya 7 Gashyantare nibwo imyaka 60 yuzuye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gifatiye ibihano by’ubukungu igihugu cya Cuba. Ingaruka zibi bihano ntizwahwemye kugaragara mu bukungu bw’iki gihugu kigendera ku mahame ya gikomunisiti.

Iteka rishyiraho ibi bihano ryasinyweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wariho icyo gihe John F. Kennedy, hari ku itariki ya 3 Gashyantare, maze ibi bihano bitangira gushyirwa mu bikorwa iminsi ine nyuma yaho.

Mu gushyiraho ibi bihano, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashinjaga iki gihugu gisanzwe kigizwe n’ibirwa birenga 4,000 ku kuba cyarifatanyaga cyane n’ibihugu bigendera ku mahame ya gikomunisiti, ibintu John F. Kennedy yabonaga ko byashyira igihugu cye mu kangaratete.

Gusa icyo ibihano byari bigamijwe nticyagezweho, kuko kugeza na nubu ubuyobozi bw’iki gihugu ntiburahindura amatwara y’imiyoborere, akaba ari nayo mpamvu ibi bihano bimaze igihe kirekire. Leta ya Cuba ivuga ko ibi bihano yafatiwe bimaze kuyishyira mu gihombo cy’akayabo ka miliyari zisaga 150 z’Amadorali y’Amerika.

Ubukungu bw’igihugu cya Cuba kuri ubu bugeze aharindimuka, dore ko ifaranga ryabo rimaze gutakaza agaciro ku rugero rwa 70%. Abaturage ba Cuba kandi bahangayikishijwe n’ibura ry’ibiryo n’imiti, ibi byose bikaba biterwa nuko ubukerarugendo iki gihugu cyacungiragaho bwakomye mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Cuba idafite umutungo kamere udasanzwe, ahanini igendera ku bicuruzwa itumiza mu mahanga. Kuva mu mwaka wa 2000, Leta Zunze z’Amerika zadohoreye Cuba, yemererwa kuba yatumiza hanze ibiribwa gusa. Ibi ariko nabyo ntibyoroheye Cuba kuko yasabwaga guhita yishyura aho itumije ibiribwa.

Cuba iheruka agahenge mu gihe Barack Obama yari ku butegetsi, ariko uwamusimbuye Donald Trump yahise yongera gukaza ibihano, dore ko yashyizeho ibindi bihano bishya bigera kuri 243. Perezida uriho ubu Joe Biden, yigeze gutangaza ko yiteguye kugira ibyo ahindura ku mibanire y’igihugu cye na Cuba gusa na nubu ntacyo yari yabikoraho.

Ahazaza ha Cuba n’abaturage bayo hazabazwa nde?

Related posts

Umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi: COVID-19 ntiyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwita ku mpunzi

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

NDAGIJIMANA Flavien

Karidinari Kambanda yahawe Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte i Roma ngo ayiyobore.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment