Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 n’indi mitwe ishyigikiwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo CMC-FDP n’indi mitwe irimo Nyatura na FDLR irwanya irwanya u Rwanda.
Intandaro y’iyi mirwano yabereye mu gace ka Marangara na Kanyangili muri Teritwari ya Rutsuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo ni uko ngo umutwe wa M23 washakaga gushinga ibirindiro bishya muri Tongo izi nyeshyamba zindi zigashaka kuburizamo uwo mugambi.
Rwanatribune dukesha iyi nkuru, yatangaje ko inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na Leta ya ya DR Congo zagabye ibitero muri utwo duce M23 yashakaga gushingamo ibirindiro bishya, gusa ngo bikaba byarangiye M23 ibakubise inshuro bakaba bakomeje kwiruka kibuno mpa amaguru.
Iyi mirwano yabereye muri Gurupoma ya Tongo mu gace ka Rushege na Rushovu muri Sheferi (Cheferie) ya Bwito yatangiye ku munsi w’ejo ku mugoroba (18h00), kugeza mu gitondo cy’uyu munsi urusasu rukaba rwari rugisekemera nk’uko byemejwe n’abaturage baturiye ibyo bice.