Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze ITEGANYAGIHE Ubuzima Umutekano

Libya: Abahitanywe n’umwuzure bashobora kurenga ibihumbi 20.

Ubuyobozi w’Umujyi wa Derna muri Libya, bwatangaje ko abantu bahitanywe n’umwuzure wibasiye iki Gihugu bamaze kuba benshi cyane ku buryo babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20 ndetse bashobora no kurenga.

Umujyi wa Derna ni wo wibasiwe cyane n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yibasiye Uburengerazuba bw’Amajyaruguru ya Libya, ugasenya ingomero ebyiri.

Guverineri w’Umujyi wa Derna, Abdulmenam Al-Ghaithi, yatangarije al-Arabiya TV ko abantu bari hagati y’ibihumbi 18 na 20 ari bo bahitanywe n’uyu mwuzure, ashingiye ku Turere tubiri twasenyutse burundu kubera ingomero zasenyutse zigasenya ibikorwa remezo hafi ya byose.

Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Ubumwe muri Libya, Abdul Hamid Al-Dabaiba yatanze ikiruhuko cy’iminsi 10 ku mashuri yose mu Gihugu mu rwego rwo kwifatanya n’abibasiwe n’imyuzure, amashuri akazifashishwa mu gucumbikira abarokotse umwuzure mu bice bitandukanye.

BBC yanditse ko imibiri ya bamwe mu bagwiriwe n’inyubako itarakurwamo, abandi barohamye mu nyanja. Abamaze kumenyekana neza ko bapfuye barenga 5000 mu gihe abarenga ibihumbi 10 baburiwe irengero.

Related posts

Iburasirazuba: Babwiwe ko Serivise nziza ari umusaruro w’umunezero ku bayihawe.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abajenerali batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment