Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

DR Congo: FARDC yakamejeje mu bice bitandukanye ngo ntishaka agasuzuguro ka M23.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abagifasha barimo abacanshuro b’abazungu, abasirikare baturutse i Burundi, FDLR n’indi mitwe yibumbiye mu cyiswe Wazalendo, babyutse bagaba ibitero ku birindiro bitandukanye bya M23 muri Teritwari zitandukanye mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Ibi bitero byo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, bije nyuma y’ikiganiro M23 yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, mu Mujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa DR Congo na Uganda, aho Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa yumvikanye avuga ko M23 iri gukora ibishoboka ngo icyure impunzi kandi ko zizabaho zitekanye mu bice igenzura nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yanze kubumva.

Iyi mvugo yo ku ruhande rwa M23 yarakaje cyane uruhande rwa Leta ya DR Congo, kuko ngo biriya ari ukuyisuzugura ndetse ngo bikaba byerekana ko M23 yatangaje ku mugaragaro ‘kwigarurira ubutaka bw’Igihugu gifite ubwigenge’, ibintu ngo badashobora kwihanganira na gato.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo (5h30) kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, amakuru atugeraho yemeza ko FARDC n’abayifasha bose babyutse batera ahantu hatandukanye icyarimwe; bakoresheje uburyo bukomatanyije (abasirikare kabuhariwe barwanira ku butaka, imbunda ziremereye n’indege z’intambara), batera ibice byose bikikije Kilorirwe, Karengera, Rukore.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, kuri axe ya Kibumba muri Territoire ya Nyiragongo ho bari bataratangira kurwana ariko naho ubwoba bwari bwose batinya ko isaha ku isaha Sukhoi-25 zishobora gutangira kuhasuka ibisasu ndetse hakaba hanatangira imirwano yo ku butaka kuko FARDC yahashyize ibirindiro bikomeye (urukuta) mu kurinda ko M23 yahanyura yinjira mu Mujyi wa Goma.

Iby’iyi mirwano byanemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa mu itangazo ryasohowe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, aho yemeje ko “FARDC n’abayifasha babyutse badutera mu birindiro bitandukanye bakaba bari gukoresha n’indege barasa no mu bice bituwe n’abaturage, gusa M23 turakomeza kwirwanaho tunarinda abaturage nk’uko bisanzwe”.

Ubutumwa nk’ubu kandi bw’uko M23 izakomeza kwirwanaho no gukora ibishoboka ngo icecekeshe izo mbunda aho zituruka hose ari nako irinda abaturage, ni bwo bwakomeje kugarukwaho ku ruhande rwa Leta ya DR Congo kuko ngo kuba M23 yatangaje gucyura impunzi zikabaho zitekanye mu bice yamaze gufata, bivuze ko ari ukurema Leta mu yindi.

Ubwo yari mu kiganiro ku bitangazamakuru by’abafaransa (RFI, France24), ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoza, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yahamije ko Igisirikare cye cyiteguye neza kurandura M23 yaba mbere y’amatora, mu matora na nyuma yayo, ku buryo Uburasirazuba buzagira umutekano usesuye n’ubwo ariko yahamije ko Teritwari za Masisi na Rutshuru zo zitazabamo amatora.

Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko abasirikare batojwe neza bamaze kugera ku mirongo y’urugamba, indege zitagira abapilote (drones) zo kurwana nazo zikaba zarahageze, kuri ibi hakiyongeraho ibindi bikoresho bijyanye n’igihe birimo kajugujugu kabuhariwe, Sukhoi-25 ndetse n’abatoza (instructeurs militaires) b’abazungu babarirwa mu bihumbi, abo benshi bakunze kwita abacanshuro.

Perezida Félix Tshisekedi yahamije ko drones z’intambara zaguzwe mu Bushinwa zageze mu Burasirazuba bw’Igihugu cye kandi biteguye gutsinda umwanzi/Photo Internet.
Indege kabuhariwe za FARDC, Sukhoi-25 ziri gusuka ibisasu biremereye kuri M23/Photo Internet.

Related posts

Paris Saint Germain yihimuye kuri Bayern Munich

NDAGIJIMANA Flavien

Tshisekedi yasabye abanyecongo baba mu Bubiligi kumutera inkunga yo guhangana n’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment