Imirwano ikomeye mu Mujyi wa Kitshanga hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo, yasize Umujyi ari amatongo nyuma y’uko abasirikare ba FARDC n’abambari, bahisemo kuwangiza mbere yo kuwuhunga.
Imirwano ikarishye yabereye mu Mujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Rutshuru, yabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, aho haramutse humvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda nto n’inini.
Muri iyi mirwano kandi, ba bacanshuro bo muri Wagner Group yo mu Burusiya bongeye kugaragara, ariko noneho bagaragara bahunga bari mu modoka ya FARDC kuko umuriro w’Intare za Sarambwe wari ubaye ikibatsi.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, M23 yatangaje ko yamaze kwinjira muri Kitshanga nyuma yo kuhirukana abasirikare ba FARDC bafatanyije n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR, Nyatura, CODECO ndetse n’abacancuro ba Wagner.
N’ubwo uyu Mujyi wafashwe na M23 ariko, amafoto yagiye hanze, agaragaza uyu Mujyi wabaye umuyonga bikavugwa ko abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’iriya mitwe, bahisemo gusiga batwitse inyubako ndetse na bimwe mu bikorwa biwurimo mbere y’uko bagenda.
