Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima Umutekano

Imijyi itandukanye ya Ukraine yongeye gucucirwa imvura ya misile.

U Burusiya bwongeye gucucira imvura y’ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye muri Ukraine kuwa gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, aho mu mujyi wa Dnipro mu burasirazuba byishe abantu 12 ku nzu yo guturamo (apartment).

Indi mijyi irimo Kyiv, Kharkiv na Odesa nayo yarashweho, bituma igice kinini cya Ukraine ubu kiri mu kizima nyuma nyuma y’uko misile zirashwe ku bikorwa remezo by’amashanyarazi mu mijyi myinshi.

Mbere y’ibi bitero, Ubwongereza bwari bwatangaje ko bwoherereza Ukraine ibifaru bya Challenger 2 mu gufasha iki Gihugu kwikingira.

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yavuze ko izo Challengers, ibifaru by’ingenzi by’igisirikare cy’Ubwongereza, byafasha ingabo za Ukraine gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya.

Uburusiya bwasubije ko guha Ukraine izindi ntwaro biganisha ku kongera ibitero by’ingabo zabwo n’imfu z’abasivile.

Nyuma kuwa gatandatu, umunsi abanya Ukraine b’aba Orthodox bizihiza umwaka mushya Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ibitero by’Uburusiya ku basivile bishobora guhagarikwa Ukraine ihawe intwaro zicyenewe n’inshuti zayo z’iburengerazuba.

Mu ijambo atangaza buri joro, Zelensky yagize ati: “Ni iki gikenewe kuri ibi? Ni ziriya ntwaro ziri mu bubiko bw’abafatanyabikorwa bacu kandi ingabo zacu zitegereje cyane.”

Yongeyeho ko kuwa gatandatu ingabo ze zahanuye misile 20 muri 30 zarashwe n’Uburusiya kuri Ukraine nk’uko tubikesha BBC.

Misile zarashwe ku mujyi wa Dnipro zakubise urwinjiriro rw’inzu y’amagorofa icyenda, zihindura ibice by’iyi nzu ibishwangi, abantu 73 bakomeretse barimo abana 14, nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga, mu gishobora kuba igitero kibi kurusha ibindi mu mezi menshi ashize.

Abantu benshi bahise bajya mu bikorwa by’ubutabazi kuri iyo gorofa bafasha abatabazi (bari bacye) gushakisha abaheze mu bisigazwa by’iyo nzu, bakoreshaga amatoroshi n’ibindi bimurika mu mwijima n’umukungugu mwinshi.

Mu ijambo rye, Zelensky yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi no kwigizayo ibyasenyutse bikomeza ijoro ryose. Ati: “Turarwana kuri buri wese, kuri buri buzima bwose.” Kugeza ubu abantu 37 batabawe bakurwa muri iyo nzu yashenywe, barimo abana batandatu, nk’uko abategetsi babivuga.

Ntiharamenyekana impamvu ibitero byibasiye iyi nzu ibamo abantu, haribazwa niba ari ukwibeshya cyangwa byakozwe nkana, kuko iri ku ntera runaka uvuye ku kigo gitanga amashanyarazi kiri hafi.

Hari hashize ibyumweru bibiri nyuma y’ibindi bitero nk’ibi by’Uburusiya ku bigo bitanga amashanyarazi muri Ukraine. Zelensky yavuze ko ku bigo nkibyo byarashwe kuwa gatandatu aho byifashe nabi cyane ari i Kharkiv na Kyiv.

Kompanyi y’ingufu ya Leta ya Ukraine, Ukrenergo, mbere yari yavuze ko uburyo bwo gusaranganya amashanyarazi ku masaha bwashyizwe kugeza saa sita z’ijoro mu bice byose by’Igihugu.

Abategetsi b’lburengerazuba n’aba Ukraine batangiye kwibaza niba “intambara ku bikorwa by’ingufu” y’Uburusiya yaba irimo kugana ku musozo, kuko hashobora kuba hari ubuke bwa misile zabugenewe no kuba ibi bikorwa bitaratumye Ukraine imanika amaboko.

Ibitero byo kuwa gatandatu ariko bigaragaza ko Moscow igitekereza ko ikwiye gukomeza ubu buryo bw’ibitero byo gusenya.

Abatabazi bagerageza uko bashoboye ngo barebeko baramira ubuzima bw’abari mu bihomo by’iyi gorofa yarashwe n’u Burusiya.

Related posts

Abahitanywe n’ibiza biherutse kwibasira u Rwanda bamaze kuba135.

NDAGIJIMANA Flavien

Kamonyi: Batunguwe n’inkangu yatwaye imirima yabo nta mvura yaguye.

NDAGIJIMANA Flavien

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment