Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Politike Ubuzima

Musanze: Urubyiruko rurashyirwa mu majwi mu kutubahiriza Guma mu rugo ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze nka kamwe mu turere twibasiwe cyane na Covid-19 yo mu bwoko bwa Delta, baributswa kunywa neza uyu muti usharira wa Guma mu rugo ya 2 yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 mu Turere 8 n’Umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 nibwo abatuye mu Turere twa Musanze, Burera, Nyagatare, Rwamagana, Rubavu, Kamonyi, Gicumbi na Rutsiro basubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’ubwandu bwinshi bwa Covid19 bwahagaragaye mu minsi ya vuba. Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yabaye kuwa gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021.

Amizero.rw yatembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze ireba uko izi ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa. Usibye za Farumasi (Pharmacies), amaduka acuruza ibiribwa n’ibinyobwa, abatanga serivisi z’imari, ibigo by’itumanaho n’ikoranabuhanga ndetse n’abakora ibigendanye n’ubukerarugendo, andi maduka n’izindi serivisi birafunze.

Mu Mujyi rwagati ahazwi nko kuri GOICO

Umunyamakuru wa Amizero.rw yagize amatsiko yo kumenya uko byifashe mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka kariyeri (Carrier) maze asanga abakorera muri iri soko nabo barubahiriza ingamba nshya. Ukinjira muri iri soko ukaraba intoki ndetse bakagupima n’umuriro, ariko kandi nta rujya n’uruza nk’uko bisanzwe yewe n’abarikoreramo bagabanyijwe.

Umwe mu bacuruzi twavuganye yagize ati: “N’ubwo twe twemerewe kuva mu rugo tugafasha abaje guhaha, turubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zisanzwe ndetse urabireba hari ibisima byambaye ubusa kubera abacuruzi ni ugukora ari 30 ku ijana (30%).”

Ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze ubusanzwe haba ari urujya n’uruza

Gusa nta byera ngo de kuko kuri uyu munsi, abiganjemo urubyiruko baratungwa agatoki kuba bari gukerensa amabwiriza ya Guma mu rugo.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuboyozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Axelle Kamanzi , yibukije ko kubahiriza ingamba kwa buri umwe ari ugukiza igihugu. Ati “Umunsi wa mbere aho twageze, Guma mu rugo yubahirijwe. Gusa hari bamwe barimo urubyiruko ubona batabyumvishe neza. Iki cyorezo uko giteye tumaze kubimenya, kuko tubanye nacyo igihe. Iyo amabwiriza akurikijwe uko yatanzwe ubwandu buragabanyuka tugasubira mu buzima busanzwe. Ni ngomba kwirinda, ukirinda,… bityo twese tukaba turinze igihugu.”  

Akomeza agira ati: “Ndasaba abakora imirimo yemewe nabo kwirinda bakubahiriza amabwiriza asanzwe. Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, Intera hagati y’umuntu n’undi, kuko nabo bizabarinda. Ndabasaba kandi kudaharanira inyungu z’umurengera. Dufite abaturage barya ari uko bavuye mu rugo, abo bazitabwaho kuko byateguwe guhera ku rwego rw’isibo, ikindi kandi begere abayobozi mu gihe baba babonye uwaryaye Covid-19 mushya.”

Gare ya Musanze nayo irafunze

Nk’imbaraga z’Igihugu ndetse bakaba n’icyizere cy’u Rwanda rw’ejo hazaza, urubyiruko rw’abakorerabushake ho mu karere ka Musanze rwafashe iyambere mu gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu n’akarere muri rusange kubahiriza izi ngamba nshya.

Byiringiro Robert uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yadutangarije uko bari gufasha abatuye muri aka Karere kubahiriza ingamba ndetse no gukurikirana abagaragayeho ubwandu bushya aho bari mu ngo iwabo.

Yagize ati: Dufite urubyiruko rungana na 512 bari hirya no hino mu bice by’Umujyi, barafasha abantu kubahiriza amabwiriza yo Guma mu rugo. Ni akazi katoroshye ariko nk’uko dusanzwe dukora, turi gufatanya n’abayobozi bo munzego z’ibanze tukibutsa abahatuye kubahiriza ingamba za Guma mu rugo. Hari abari kuri za Command post ariko abayobozi b’amatsinda baragenzura hirya no hino uko yubahirizwa.

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Honorable Rosemary Mbabazi, mu butumwa yageneye urubyiruko, yarusabye kwirinda Covid-19 bakirinda ingendo kuko baba baha akazi katari ngombwa inzego z’umutekano.

Related posts

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare batanu, bahabwa ipeti rya Colonel.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Perezida Suluhu yagize icyo atangaza ku gitero cyagabwe ku biro bya Polisi

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Umuhanzi Nana Olivier yageneye abakunzi be impano y’umwaka ikubiye mu ndirimbo [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mabe July 18, 2021 at 6:30 AM

Uru rubyiruko rwihangane rumenyeko hirya ya Guma mu rugo hari ubundi buzima. Si byiza kwigira nk’ibyihebe.

Reply

Leave a Comment