Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Covid-19: Perezida Kagame na Madamu bakingiwe [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19 kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 ku munsi wa Gatandatu u Rwanda rutangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gukingira iki cyorezo gikomeje kuzahaza byinshi hirya no hino ku Isi.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.

Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

Yagize ati: “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax”.

Umukuru w’Igihugu cyo kimwe n’abandi bakingiwe Covid-19 bagomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko nyuma y’ibyumweru bine (iminsi 28) bazahabwa urundi.

Umukuru w’Igihugu na Madame mu cyumba bakingiriwemo/Photo Urugwiro
Perezida Kagame aganira n’umuganga mbere yo gukingirwa/Photo Urugwiro
Perezida Kagame yakingiriwe kuri King Faisal Hospital/Photo Urugwiro
Madame Jeanette Kagame nawe yakingiwe/Photo Urugwiro

IGIHE

Related posts

Rayon sport: Guy Bukasa n’umwungiriza we beguye ku mirimo yabo

Christian Hakorimana

Myugariro wa APR FC Mutsinzi Ange yerekeje mu Bubiligi

Christian Hakorimana

Gutembereza abantu mu kirere hakoresheje imitaka byatangijwe mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment