Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane itangiye 2021 isaba Imana ngo ibongere imbaraga [Video]

Chorale Ubumwe ibarizwa mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Bukane, Paruwasi ya Bukane mu Rurembo rwa Muhoza itangiranye umwaka wa 2021 ibikorwa birimo indirimbo bise ‘Dukeneye imbaraga’.

Iyi ndirimbo y’amajwi n’amashusho yakozwe mu buryo bwa Live Recording, ngo bayikoze bashingiye ku biri kubera mu Isi maze ngo bafata umwanzuro wo gutabaza Imana babinyujije mu ndirimbo nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi mukuru wa Chorale Ubumwe wungirije bwana Igiramaboko Prosper.

Yagize ati: “Twe nk’abana b’abantu nta mbaraga dufite zatubashisha guhangana n’ibibazo bitwugarije yaba ibihiga imibiri ndetse by’umwihariko n’ibihiga ubugingo. Twahisemo kwiyambaza Umuremyi wacu kuko ari we Mugenga wa byose, niko guterura isengesho tubinyujije mu ndirimbo tuvuga tuti ‘dukeneye imbaraga’ “.

Reba iyi ndirimbo hano:

Iyi ndirimbo izamura imvamutima za benshi bitewe n’amagambo ayigize, yakozwe na New Music Studio yo mu Karere ka Musanze ngo bakaba barayihisemo kuko bazi neza ko ishoboye, ngo bikaba ari no mu rwego rwo guteza imbere iby’iwabo nk’uko ngo na Leta ikangurira abanyarwanda gukoresha iby’iwacu muri gahunda ya “Made in Rwanda”.

Uwimaniduhaye Séraphine ni  umwe mu baririmbyi ba Chorale Ubumwe. Yemezako iyi ndirimbo nawe ngo n’ubwo ayiririmba, imukora ku mutima ku buryo ngo iyo aririmba aba yumva ko ari hafi y’Imana neza ngo bityo akaba yizera ko imbaraga basaba muri iyi ndirimbo bazazihabwa, maze ngo muri uyu mwaka wa 2021 bakazakora ibyo batari kwishoboza.

Chorale Ubumwe yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’ 2000, itangirana abaririmbyi basaga gato 30. Yatangiye ivuza ingoma y’uruhu, iririmba indirimbo z’abandi kuko nta muntu n’umwe yari ifite wayifasha mu guhimba indirimbo zayo bwite. Uyu munsi imaze kugira abaririmbyi basaga 130 (umubare wo mu bitabo mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda). Yaguze ibyuma bigezweho by’umuziki, abayifasha mu guhimba indirimbo zayo bwite bamaze kuba benshi, ndetse ngo Imana ikaba ikomeje kubagura. Iyi ndirimbo yasohotse ndetse n’izindi bateganya gukora vuba aha zije zisanga umuzingo wa mbere w’amajwi n’amashusho bashyize hanze muri 2018 bawuha izina ‘Uracyari ku rutonde‘, hakunzwe ho indirimbo zitandukanye ariko iyakunzwe na benshi ni iyitwa ‘Yambereye byose

Iyi ndirimbo bakoze ikaba yagiye ahagaragara kuri iyi tariki ya mbere Mutarama 2021 ngo ni urufunguzo rw’izindi nyinshi ziri hafi nazo. Mu migambi yabo bashobojwe n’Imana ngo bakazajya basohora indirimbo ikozwe muri ubwo buryo buri kwezi, aho abazishaka bashobora kuzisanga ku muyoboro wa YouTube wa Chorale bise ‘Ubumwe Choir ADEPR Bukane‘.

Bamwe mu bagabo bo muri Chorale/Photo Amizero.rw

Bamwe mu bagore bo muri Chorale/Photo Amizero.rw

New Music Studio yari yabukereye n’ibikoresho bigezweho/Photo Amizero.rw

Related posts

Nyiragongo yongeye gutera abantu ubwoba bikanga ko igiye kongera kuruka.

NDAGIJIMANA Flavien

Papa Francis yirengagije umutekano mucye na Covid-19 akora uruzinduko rw’amateka muri Iraq.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasketball: Senegal yegukanye umwanya wa 3(amafoto)

Christian Hakorimana

Leave a Comment