Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi akaba n’umusizi Aloys Michel Bisengimana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nugururiwe amarembo’.

Umuhanzi akaba n’umusizi wanditse ibisigo bitandukanye nka: 1.Nkuvuge imyato imyaka ijana. 2.Gahinda gahinda 3.Mubwire adohore,…yashyize hanze indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Nugururiwe amarembo’.

Aganira na Amizero.rw yatubwiye uko yinjiye mu muziki avuye mu busizi. Yaduhamirije ko atigeze ava mu busizi kuko ngo byose byuzuzanya bityo ngo akaba akibikomeje byombi. Ati: “ndi umukristu ubarizwa muri Kiliziya Gatolika. Mu mpano mfite niyiziho ndetse n’abandi banziho, ndi umusizi nkaba n’umuhanzi ariko ubuhanzi bwaje ubwo numvaga muri njye nyurwa cyane no guhimbaza Imana by’umwihariko no kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana,  bityo rero mpita niyemeza guhagurukana imbaraga nyinshi nirundurira mu buhanzi ariko burya ntibisigana kuko iyo uhanga urasiga kandi n’iyo usiga uba uhanga”.

Indirimbo nshya uyu muhanzi yashyize hanze ni indirimbo yuzuye ubutumwa bwo gucungurwa na Yezu Kirisitu aho agaragaza agaciro ko gucungurwa, guhimbaza Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza no guhumuriza abarushye n’abaremerewe bagarurwa kuri Kirisitu.

Aloys Michel Bisengimana ni  umugabo arubatse, yize amashuri yisumbuye na Kaminuza, yiga ibijyanye n’imicungure y’ubutaka.

Abarizwa mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba. Asengera muri Centrale ya Burunga Diyoseze ya Cyangugu. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo eshanu. Yatangiye ubuhanzi muri 2017.

Related posts

PNL: AS Kigali yihereranye Police FC ku Mahoro, Musanze FC yihanagurira amarira i Rubavu

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen ADEPR Muhoza yongeye gutaramira muri Kigali hahembuka benshi [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yavuye mu gace ka Kibumba yagenzuraga ihasigira Ingabo z’Akarere.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment