Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Trending News Umutekano

Antony Blinken yahamagaye Perezida Kagame kuri telefoni.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, bwana Antony Blinken, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku bijyanye n’umutekano mucye uri hagati y’imipaka ihuza u Rwanda na DR Congo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, bwana Blinken yagize ati: “Uyu munsi (ku wa kabiri tariki 15 Kanama 2023) navuganye na Perezida Kagame, tuganira ku kibazo cy’umwuka mubi uri ku mipaka y’u Rwanda na DR Congo. Namwizeje ko dipolomasi yaba igisubizo ku mwuka mubi uhari kandi n’uko buri ruhande rwafata ingamba zo koroshya uko ibintu bimeze”.

Bwana Antony Blinken agiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame mu gihe kuri ubu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano ihuje Umutwe wa M23 n’indi mitwe iri ku ruhande rwa Leta yahurijwe mu cyiswe “Wazalendo” ikomeje guca ibintu, aho buri bumnsi humvikana amasasu ya hato na hato.

Ni kenshi u Rwanda rwashinjwe gutera inkunga Umutwe wa M23 ariko yaba uyu mutwe na Guverinoma y’u Rwanda bakunze kubyamaganira kure kuko ngo ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’abanyekongo ubwabo, bakaba barwanira uburenganzira bwa bene wabo bavuga ikinyarwanda bakomeje guhezwa ndetse na politiki mbi y’ivangura n’ihezwa ikomeje kwimikwa muri DR Congo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu Bihugu byatunze urutoki u Rwanda, ivuga ko “hari ubufasha bwa gisirikare ruha umutwe wa M23.” Muri Gicurasi uyu mwaka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yasabye u Rwanda kuvana ingabo avuga ko rufite muri DR Congo.

Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika. Ibi ibirego byahawe imbaraga na Leta ya DR Congo, ishimangira ko u Rwanda ruri inyuma ya M23 mu kuyiha ibikoresho bigezweho ndetse n’abasirikare badasanzwe (Special Forces).

U Rwanda rwo ruvuga ko DR Congo ikomeje gushaka “urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bwarwo, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.

Antony Blinken hamwe na Perezida Paul Kgame muri Village Urugwiro ubwo aheruka gusura u Rwanda/Photo Internet.

Related posts

Indege yari igemuriye intwaro abarwanyi ba TPLF yahanuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Umunyarwanda Mugisha Samuel yaburiwe irengero ageze muri Amerika

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment