Amizero
Ahabanza Hanze Imikino

Cameroun na Mali zabimburiye andi makipe kugera muri ½ cy’irangiza rya CHAN 2020.

Imikino ya CHAN 2020 iri kugenda igana ku musozo aho amakipe arimo Cameroon yakiriye iri rushanwa yamaze kugera muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gutsinda Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Mali nayo yaje ikurikira Cameroun isezerera Congo Brazzzaville iba ikipe ya kabiri igeze muri iki cyiciro.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku i saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama, Cameroun yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼ cya CHAN 2020 iyitsinze 2-1 mu mukino wari ukomeye.

DRC ifite umwihariko wo kuba ariyo ifite ibikombe 2 bya CHAN yonyine, yabanje guteshwa umutwe n’ibipimo bya baringa bya Covid-19 yahawe n’abasuzumye abakinnyi bayo.

Ikipe ya DRC yabanje kubwirwa ko abakinnyi bayo 13 banduye Covid-19 ariko iyi kipe irabyanga isaba ko hakorwa irindi suzuma ryasanze ari abakinnyi 2 banduye gusa.

Nubwo RDC yatsinze urwo rugamba, urwo mu kibuga rwayibirinduye kuko yatsinzwe na Cameroun ibitego 2-1 ihita inasezererwa muri iri rushanwa yagaragajemo imbaraga mu mikino yabanje nubwo yagiye ibura abakinnyi benshi basanganwaga Covid-19.

DRC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Makabi Lilepo ku munota wa 21 ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri yari itewe na Masasi.

Cameroun yari imbere y’abafana bayo n’umukinnyi Samuel Eto’o, yishyuye iki gitego ku munota wa 28 gitsinzwe na Yannick Ndjeng wakosoye ikosa rikomeye ryakozwe n’umunyezamu Ley Matampi wananiwe gukubita umupira n’ibipfunsi ubwo wari uturutse muri Koloneri.

Cameroun yaje gushegesha DRC ubwo yashyiragamo igitego cya 2 ku munota wa 43 w’umukino gitsinzwe na Félix Oukine ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri myugariro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uruhukira mu izamu.

Muri ½ kizatangira gukinwa ku wa 3 Gashyantare, Cameroun izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Maroc na Zambia, zo zirakina ¼ kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Indi kipe yabonye itike ya ½ ni Mali yasezereye Congo Brazzaville iyitsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 kuko  90 isanzwe yarangiye bikaba ngombwa ko biyambaza n’indi 30 ariko bikananirana.

Amavubi y’u Rwanda arakina umukino wa 1/4 na Guinea aho irarokoka izahura na Mali.

Related posts

Perezida Zelensky yasabye Ingabo z’u Burusiya gusubira iwabo inzira zikigendwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Menya aho Paul Rusesabagina wamaze gusohoka muri gereza aherereye.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwinjije asaga miliyari 1 y’amadorali avuye mu mabuye y’agaciro.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment