Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Umuvugabutumwa Maman Vanessa arashinjwa n’umugabo we ubuhemu bukomeye.

Mukanyirigira Gloriose uzwi cyane nka Maman Vanessa wamamaye mu Rwanda no mu mahanga kubera ivugabutumwa arashinjwa ubuhemu bukomeye n’umugabo we w’isezerano Musafiri Pascal (Papa Vanessa) burimo kumutana abana batandatu barimo n’uruhinja rw’amezi arindwi gusa akajya hanze y’u Rwanda agambiriye kwishakira undi mugabo.

Mu kiganiro kirambuye Musafiri Pascal yagiranye na Amizero Rwanda TV, yavuzeko nawe ubwe atishimiye gushyira umugore we ku karubanda ko ariko nta yandi mahitamo afite. Yagize ati: “rwose ntako ntagize. Urabona yari asanzwe ajya mu ivugabutumwa yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga nkamushyigikira rwose. Gusa 2020 yabaye agahebuzo kuko muri Mutarama uwo mwaka yambwiyeko agiye kuvuga ubutumwa hanze, agenda ansigiye uruhinja rw’amezi arindwi gusa. Narabyemeye kuko numvaga ko azagaruka   nk’ibisanzwe. Agezeyo yakoze ivugabutumwa ariko atangira kuvangamo n’ibindi [•••] nk’uko na mbere hari igihe yagendaga amakuru akangeraho ko yageragayo akigira mu bindi. Yageze muri Mozambique ajya South Africa ariko batangira kumumenya ndetse hamwe baranamuhagarika”.

Papa Vanessa ashimangira ko umugore we atari gusa ko ashobora kuba yarariye uburozi. Ati: “si gusa harimo n’uburozi kuko uko yitwara bidakwiriye umubyeyi w’abana batandatu ndetse ugeze no ku myaka 40. Navuga ko ari imyuka mibi ahari y’abarangi yagiye akura mu byumba by’amasengesho hirya no hino kuko akunda ibyumba cyane, agakunda abahanuzi bamubwira ibihuye n’irari rye. Nkubwije ukuri mbona nsenyewe n’abahanuzi ndetse n’iri vugabutumwa ryishakira indamu kuko nawe buriya nta bindi ni ukwishakira amaramuko. Ibi bintu si n’ubwa mbere kuko yigeze no kubikora i Burundi bamwerekana hamwe n’umwana w’umusore w’i Kigali bombi biyise ko bakiri ingaragu, kandi icyo gihe twari tubyaranye gatatu”.

Uyu mugabo uvugana agahinda kenshi, asaba buri wese waba afite ububasha ko yamufasha guhagarika ubukwe umugore we ari gutegura muri iyi minsi kuko ngo ari amahano kubona umugore w’abana batandatu ata umugabo n’abo bana akajya gushaka undi mugabo. Ati: “aya ni amahano rwose. Yantanye uruhinja rw’amezi arindwi n’abandi batanu none ngo yahuye n’undi nawe wataye urugo rwe ngo bagiye kubasezeranya vuba aha. Ibi bintu ngo ni abahanuzi bamubwiyeko njye (Musafiri)  atari njye Imana yamubwiye ko izamuha umugabo we umukwiye, nkibaza ukuntu umugore yageze ku mbyaro 6 uwo mugabo atari uwe Imana ikabyemera”. Papa Vanessa asaba amatorero ko yajya agenzura cyane abitwa ko batumwe n’Imana, akanasaba ko Leta yamufasha umugore we akaba yagaruka mu gihugu bagakomeza kubana kuko ngo akimukunda.

Amakuru agera kuri Amizero.rw ni uko uyu mugabo ushaka gukora ubukwe na Maman Vanessa nawe akomoka mu Rwanda akaba aba muri Mozambique ariko ngo bakaba bashaka kuzatura muri Lesotho nyuma yo gukora ubukwe muri iyi minsi ya vuba.

Twagerageje kuvugisha Maman Vanessa ndetse tumwandikira kuri Watsapp tumubaza icyo avuga ku byo ashinjwa n’umugabo we w’isezerano, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta kintu yari yakadutangarije.

Mukanyirigira Gloriose (Maman Vanessa) ni umuvugabutumwa wamenyekanye cyane mu Rwanda abwiriza ibibwirizwa ahanini bishingiye ku mibanire y’abashakanye. Icyo abantu bashobora kuba bibuka cyane ni icyo yigeze kubwiriza avuga ko abagabo b’inganzwa batazajya mu Ijuru. Mu kubwiriza kwe ntiyatinyaga no kuba yatanga ingero ku mugabo we mu ruhame ndetse nawe arimo, akavuga ko amutoteza cyane ko ariko Imana imuha kwihanganira ibimugerageza. Uyu muvugabutumwa yigeze no gufungwa, abazwa n’inzego zibishinzwe aho yari yabwirije ku bagore maze akoresha amagambo agaragaza ko atumva ndetse atemera ibijyanye n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ryimakajwe mu Rwanda.

Maman Vanessa na Papa Vanessa babanje gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro basengera mu itorero ADEPR. Nyuma baje kwimukira mu Mujyi wa Musanze . Bamaranye imyaka 20 bakaba bafitanye abana batandatu(abahungu batatu n’abakobwa batatu) umukuru ari we Vanessa akaba afite imyaka 18.

AMAFOTO:

Divin (wasizwe na nyina afite amezi arindwi gusa) ari kumwe na se.

Pastor bivugwa ko ari we uzabasezeranya.

Maman Vanessa ushinjwa ubuhemu n’umugabo we.

Musafiri Pascal (Papa Vanessa)

 

Related posts

Cycling : Tadej Pogacar yegukanye Tour de France 2021 ku nshuro ya 2

NDAGIJIMANA Flavien

Umurambo w’umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda wabanje guteza impaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Biravugwa ko umusirikare mukuru wa FARDC yishwe na M23 mu mirwano ikaze ikomeje guhuza impande zombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment