Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

CAF Confederation Cup: AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe na DCMP yo muri DR Congo.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yatsindiwe i Kinshasa na Daring Club Motema Pembe ibitego 2-1, ihita isezererwa muri aya marushanwa.

Mu mukino ubanza i Kigali, iyi kipe y’abanyamujyi, AS Kigali nabwo yari yatsinzwe ibitego 2-1. Ibi bivuzeko yavuyemo ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi, uwabereye i Kigali n’uwabereye i Kinshasa kuri iki Cyumweru.

Kwizera Pierrot niwe wafashije AS Kigali mu kuyitsindira igitego rukumbi yaboneye i Kinshasa ku mupira yateye neza hafi y’urubuga rw’amahina ku ikosa ryari rikozwe na ba myugariro ba DCMP ku munota wa 45 w’umukino. Uyu mukinnyi kandi ni nawe wari wabashije kubonera igitego ikipe ye i Kigali.

AS Kigali isezerewe muri CAF Confederation Cup, nyuma y’uko APR FC nayo yari ihagarariye u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 nayo yasezerewe muri CAF Champions League, nyuma yo gutsindirwa muri Tunisia na ÉToile Sportive du Sahel ibitego 4-0 gusa ikaba yahise ikomereza muri iri rushanwa AS Kigali yasezerewemo (CAF Confederation Cup).

Related posts

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Urupapuro rw’uko wakingiwe COVID 19: Uburyo rukumbi bwo kongera gukora neza

Shyaka Josbert

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment