Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brig Gen Patrick Karuretwa umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda, RDF.
Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2026 rigaragaza ko Brig Gen Karuretwa azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
Brig Gen Karuretwa wagizwe umuvugizi mushya w’ingabo z’u Rwanda, RDF asanzwe ari na Perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare.
Brig Gen Karuretwa agiye kuri uyu mwanya asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kwezi gushize watangiye imirimo nk’umukuru w’umutwe w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wo gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force.
Brig Gen Karuretwa yinjiye mu gisirikare mu 1992 mu gihe cy’urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri ‘The Fletcher School at Tufts University’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.
Muri Kaminuza ya Tufts, Brig Gen Karuretwa yahize amasomo y’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati ya 2008 na 2009.
Nyuma y’amasomo, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, irimo kuba umujyanama mu by’umutekano kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2016.
Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, Brig Gen Karuretwa yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.
Mu Ukuboza 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

