Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo KWIBUKA Politike Ubuzima

Bimwe mu byaranze tariki 09 Mata 1994 ubwo Abatutsi bari bakomeje kwicwa.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ahantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye mu duce dutandukanye tw’u Rwanda kuri iyi tariki ya 09 Mata 1994 gusa ingabo za RPA Inkotanyi nazo zikaba zarakoze ibishoboka zigira Abatutsi zirokora.

Kuri iyi tariki nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Jenerali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bishe abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paloti i Gikondo. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri Kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA. Abatutsi kandi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (kuri ubu ni mu Karere ka Kayonza) barishwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kabuye, (ubu ni mu Murenge wa Jabana), bose barishwe. Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe. Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, ngo tariki 9 Mata nibwo Interahamwe zishe abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu Karere ka Nyagatare).

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma), guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe. Abatutsi kandi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’Umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe. Hishwe kandi Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)
• Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo (Gakenke)
• Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)
• Hishwe Abatutsi muri Centre ya Kararama (Gakenke)
• Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
• Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
• Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternité ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Abicanyi bari bafite intwaro gakondo zihariye ndetse n’imyambaro yabugenewe/Photo Internet.

Related posts

Covid-19: U Rwanda rwahawe n’u Bushinwa inkingo ibihumbi 300 za Sinopharm.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yatsinze Sunrise FC ifata umwanya wa mbere ihigitse Musanze FC.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: U Rwanda rutsinze umukino warwo wa gatatu (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment