Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Honorable Gatabazi JMV ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yabajijwe igihe umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho uzakorerwa ngo urangire nyuma yo gusubikwa, asubiza ko ari kenshi byatangajwe ko ugiye gukorwa ariko ntukorwe, gusa avugako nta gihindutse imirimo yasubukurwa mu ngengo y’imari itaha ya 2021-2022.
Mu nkuru yacu yo kuwa 31 Kanama 2020 yari ifite umutwe ugira uti: “Imirimo yo gukora umuhanda Base Kirambo Butaro Kidaho igiye gusubukurwa”, twagaragaje aho imyiteguro yari igeze nk’uko n’ubundi byari byatangajwe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Amajyaruguru.
- Soma iyo nkuru yose hano: https://www.amizero.rw/imirimo-yo-gukora-umuhanda-base-kirambo-butaro-kidaho-igiye-gusubukurwa
Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho wari watangiye gukorwa mu mwaka wa 2016 na Company ya NPD ku gice cyawo Base-Kirambo-Butaro, imirimo yo kuwukora iza guhagarara ubwo mu mpera za 2017 NPD yawukoraga yazinze ibikoresho byose ibindi irapakira, abakozi nabo ntihasigara n’uwo kubara inkuru, abaturage basigara mu gihirahiro bibaza ibibabayeho kandi bari batangiye kwemerako bagiye gukabya inzozi zo kubona umuhanda unyerera w’umukara.
Benshi mu banya Burera bibajije ikibaye kigatuma imirimo yo gukora umuhanda bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ihagarara, bamwe batekereza ko haba hari imirimo yihutirwa bagiye gukora mu gihe gito (NPD) bagahita bagaruka mu mirimo, abandi batekereza ko haba hagiye kuza ababasimbura, nyamara byose nta gisubizo cyari mo kuko ikibazo ngo cyabaye amafaranga yabaye macye.
Uretse ikibazo cy’amafaranga kandi, ngo uyu muhanda waba warabagoye (NPD) biba ngombwa bahagarika imirimo mu rwego rwo gushaka abandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwisumbuye ku bwabo kuko ngo aho uyu muhanda uherereye ari agace gateye nabi kagizwe n’imisozi ihanamye, amakoni menshi, amabuye manini ndetse ngo nko ku gice cya Butaro-Kidaho ho hakaba hagoye cyane kuko munsi y’iyo misozi hari ikiyaga cya Burera bitemewe kumenamo itaka nk’uko biri mu mabwiriza ya REMA.
Guverineri GATABAZI J.M.V/North/Photo Amizero.rw
Ubwo yabazwaga aho imirimo yo gukora uyu muhanda ngo urangire neza, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yasubije muri aya magambo: “uyu muhanda rwose natwe uratubangamira kuko ubundi wakabaye waramaze no kuzura ariko kubera ikibazo cy’amafaranga twagize waradindiye. Nyuma y’uko uhagaze Leta yashatse abandi bagombaga kuwubaka bazana mo amananiza ntibyakunda, yongera gushaka abo mu Buhinde twari twizeye ko bo bigiye gukunda baratunaniza cyane kuko bashyize ku giciro kiri hejuru cyane aho ikilometero kimwe baduciye Miliyoni ebyiri z’Amadorali ya Amerika (2,000,000$) kandi ubusanzwe ku mihanda ya hano mu Rwanda gikorerwa Amadorali ari hagati y’ibihumbi Magana inane (800,000$) na Miliyoni n’ibihumbi Magana atatu(1,300,000$)”. Yavuze ko Leta iticaye kuko ngo izi neza akamaro k’uwo muhanda ngo ikaba yarakomeje gushaka abandi batanga amafaranga uyu muhanda ukabasha gukorwa wose kuko ngo aka gace karimo ibikorwa byinshi nk’ibiro by’akarere ka Burera, Ibitaro bya Butaro, Kaminuza mpuzamahanga (UGHE) iri i Butaro n’ibindi byiza byinshi. Ati: “twizeye ko byose biri kugenda neza ku buryo mu ntangiriro z’umwaka utaha w’ingengo y’imari 2021-2022 [nko mu kwa karindwi] imirimo ishobora gusubukurwa umuhanda ukarangira wose. Abaturage rero bashonje bahishiwe”.
Uyu muhanda unyura mu misozi/Photo Archive
Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ni umuhanda witezweho kuzakura akarere ka Burera mu bwigunge kuko uretse agace gato ka kaburimbo Cyanika Musanze kari muri aka karere, nta handi Burera yagiraga kaburimbo. Ikorwa ry’uyu muhanda kandi rizoroshya ingendo, kuko wasangaga abashaka serivise ku biro by’akarere bavunika cyane bitewe n’uko mu busanzwe kugera i Kirambo ahakorera akarere bigoye ku buryo hari n’abataratinyaga gusaba ko ibiro by’akarere byakimurirwa mu Kidaho ahari umuhanda wa kaburimbo. Umuhanda wa Kaburimbo Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ni umuhanda ureshya na kilometero 64 (hatabariwemo agace gashobora kuziyongeraho kagera kuri Hotel yubatswe n’akarere ka Burera ku kiyaga cya Burera nayo igiye gutangira vuba), ukazuzura utwaye asaga Miliyari 71 z’amafaranga y’u Rwanda nihatagira ibihinduka ku nyigo yari yakozwe mbere.