Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga

Abatunze ibinyabiziga n’abikorera basabwe kubyaza umusaruro ibigo bibigenzura byabegerejwe [AMAFOTO]

Ikigo cya Polisi y’Igihugu kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizwi nka Automobile Inspection Centre cyangwa se Controle Technique gisanzwe gikorera i Remera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 cyibarutse ibindi bigo bitatu. Ibi bigo birimo icya Rwamagana mu Burasirazuba, Huye mu Majyepfo na Musanze mu Majyaruguru. 

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora intara y’Amajyaruguru umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo cya Musanze, yasabye abatunze ibinyabiziga kumvako ibisubizo bikomeje kubegera.

Yavuzekobakwiye kubyaza umusaruro iki kigo.Yagize ati: “aya ni amahirwe adasanzwe aje aha iwanyu. Ubusanzwe mwajyaga i Kigali ugasanga bibatwaye umwanya ndetse n’amafaranga atari macye. Uyu munsi kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mwegerejwe aho muzajya musuzumisha ibinyabiziga byanyu“. Guverineri Gatabazi yasabye abikorera kubyaza umusaruro aya mahirwe, asaba abacuruzi kuhegereza ibikoresho byifashishwa mu bukanishi (spare parts), abafite amagaraje(garages) nabo bakongeramo ibikoresho n’abakozi bashoboye kuko ngo akazi kabonetse.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye wifatanije n’abanya Musanze, yavuze ko ibikorwa nk’ibi ari ibikomeza gushimangira ubushobozi ntagereranywa bwa Polisi y’u Rwanda n’intera u Rwanda rugezeho mu ikoranabuhanga rihanitse. Yavuzeko ibigo bitatu byatashywe kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari eshatu na Miliyoni magana ane (3,491,553,894 Frw). Buri kigo muri ibi byatashywe gifite ubushobozi bwo kwakira no gukorera ibinyabiziga 200 ku munsi. Yasabye abazabyifashisha kwirinda ruswa n’igisa nayo cyose kuko ngo hagaragaye ba rusahurira mu nduru bashaka kurya batavunitse. Ati: “muri gahunda nk’izi za Controle Technique, hari abigira abakomisiyoneri bashaka kujya hagati y’abapolisi bakora muri ibi bigo n’abaza gusuzumisha ibinyabiziga. Hari ababeshya ko bafasha abakiriya kubona serivisi zihuse bitwaje ko ngo bakorana n’abakozi bacu. Rwose ibyo muzabyirinde kuko ni ukwangiza umutungo wanyu“.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeane d’Arc yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wahaye abanyarwanda ibigo nk’ibi bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, yemezako bigaragaza urukundo akunda igihugu n’abanyarwanda. Yavuzeko kuba ibigo nk’ibi byubatswe mu Majyaruguru, mu Majyepfo n’Iburasirazuba bije kunganira gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa imyuka mibi yoherezwa mu kirere. Ati: “imodoka zizagenzurirwa aha zizakoreshwa ku buryo ingano y’ibyuka zohereza mu kirere izagabanyuka. Turasaba abaturage bacu kugana ibi bigo ndetse bakanabibyaza umusaruro“. Minisitiri Jeane d’Arc yemeye ko Minisiteri ayoboye igiye gutanga imigano izaterwa ahubatswe ibi bigo maze ngo ikajya ifata ya myuka iba yoherejwe mu kirere.

Abanya Musanze bakiriye bate iki kigo cya Automobile Inspection Centre?

Munyankusi Jean Damascène uhagarariye Virunga Express yavuzeko kuba begerejwe iki kigo mu karere kabo ari byiza cyane.

Yagize ati: “rwose ntimushobora kumva uburyo tunezerewe. Twajyaga i Kigali gusuzumisha imodoka zacu bikadufata igihe kinini kuko uretse urugendo ubwarwo, hari igihe bakuregaga ikosa bikaba ngombwa ko wongera gukoresha nabwo ugahabwa gahunda y’ikindi gihe. Turishimye cyane nka Virunga Express ndetse n’abandi kuko ibinyabiziga byacu bibonye isuzumiro hafi”.

Kagimbangabo Albert bakunda kwita Shaggy afite igaraje(garage) hafi neza y’iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. N’akanyamuneza kenshi, ati: “ndabanza gushima Nyakubahwa Umusaza Perezida wacu Paul Kagame uhora azirikana abaturage be. Ni ukuri njye iyi Kontorore ije ari igisubizo kuri njye kuko abenshi bazakoresha imodoka aha iwanjye, kandi nanjye kuba yaje byatumye nshaka ibikoresho bindi bigezweho nk’ibitereza neza amapine n’ibindi. Ntako bisa rero ubu amahoro arahinda iwacu”.

Ikigo cya Musanze cyitezweho kwakira  ibinyabiziga byo mu turere dutandukanye, cyane cyane utwo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Ngororero na Nyabihu. Ikigo cya Huye kizakira abo mu Majyepfo wongereyeho abo muri Rusizi na Nyamasheke ndetse n’abo muri Karongi ariko bo bazajya bakoresha i Kigali cyangwa se bakareba ahabegereye. Ikigo cya Rwamagana cyo kizatanga serivisi ku baturuka mu turere tugize intara y’Uburasirazuba ukuyemo Bugesera yegereye Kigali izajya ikoresha i Remera ahasanzwe iki kigo. Mu gihe cya vuba ikigo kindi kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga kikazubakwa i Rusizi hagamijwe gufasha abatuye Rusizi na Nyamasheke ndetse n’abaturanyi bo muri Congo n’u Burundi bazifuza gusuzumisha ibinyabiziga byabo. Ibi bigo byatashywe uko ari bitatu byemewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga abaturage ba  Nyamagabe mu Majyepfo bakamusaba ko bakegerezwa ibi bigo, maze asaba Polisi y’Igihugu kwihutisha iyi gahunda abaturage bakegerezwa iyi serivisi. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabijeje ko ibyo biri mu bushobozi ndetse no mu bushake bw’Igihugu.

REBA ANDI MAFOTO:

Inzu ikoreramo Automobile Inspection Centre ya Musanze/Photo Amizero.rw

Abayobozi bakuru bafungura Automobile Inspection Centre ya Musanze/Photo Amizero.rw

Imodoka yagenzuwe harebwa uko izi mashini zikora/Photo Amizero.rw

Imwe mu mashini zifashishwa/Photo Amizero.rw

Imashini iringaniza amapine mu igaraje ryo kwa Shaggy/Photo Amizero.rw

Related posts

Covid-19: Perezida Kagame na Madamu bakingiwe [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ni iki giteye Sergio Ramos gutera umugongo Real Madrid?

Christian Hakorimana

Itangazo ryo kurangisha ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment