Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Volleyball: CAVB na Minisport biyemeje gukomeza irushanwa nyafurika ryari rimaze iminsi 2 rihagaze

U Rwanda rwakuwe mu irushanwa nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria, CAVB na Minisport biyemeza gusoza imikino isigaye kuri iki cyumweru hatarimo na Senegal yamaze gutaha.

Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes, abakinnyi u Rwanda rwazanye ubwo rwiteguraga gukina imikino y’irushanwa Africa volleyball championship.

Inshamake ku byavuzwe kuri iki kibazo

Mu biganiro byahuje impande 3 zirebwa n’iki kibazo byatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021, byagiye bijya impaka kuri iki kibazo ndetse hakitabazwa n’amategeko agenga amarushanwa ku rwego rw’Afurika no ku rwego rw’isi.

Ku ikubitiro, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB), ryagaragaje ko uburyo aba bakinnyi bane bakomoka muri Brésil batangiye gukiniramo u Rwanda bidakurikije amategeko yaryo, isaba ko bahagarikwa, Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB) rigaharikwa ndetse n’u Rwanda rugaterwa mpaga mu mikino rwari rumaze gukina.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yo yagaragazaga ko kugira ngo irushanwa rikomeze ari uko abakinnyi bakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa ndetse na FRVB ntihagarikwe mu gihe CAVB yo yumvaga abakinnyi bahagarikwa, ariko u Rwanda rukemererwa gukina.

Nyuma y’aho FIVB igaragaje ko “itakora ibinyuranyije n’amategeko yishyiriyeho”, byari bisobanuye ko Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bahagarikwa, u Rwanda rukuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa.

FIVB yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yafatanya n’impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) gukomeza gutegura irushanwa rikarangira.

Gusa, u Rwanda ntirwishimiye iki cyemezo kuko rwagaragaje ko rwarenganyijwe mu kirego cyatanzwe na Nigeria kuko CAVB yari yaragaragaje ko nta kibazo abakinnyi bafite.

Bihagaze gute kuri ubu?

Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru ni bwo impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) yatangaje ko “Shampiyona nyafurika y’abagore ya 2021 irongera gusubukurwa nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi ba CAVB, Perezida Bouchra Hajij hamwe na Minisiteri ya Siporo n’abayobozi ba guverinoma.”

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo rivuga ko “Nyuma y’ibirego byarezwe Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Volleyball, Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo gufata mu nshingano shampiyona nyafurika ya Volleyball iri kuba, u Rwanda ruterwa mpaga ku mikino yose rwari rumaze gukina.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iperereza ku birego by’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball ryatangijwe na Minisiteri ya Siporo ndetse ibizavamo bizatangazwa mu gihe gikwiye.”

Amakuru Atari meza kuri iri rushanwa ni uko ikipe y’igihugu cya Sénégal yari yamaze gufata icyemezo cyo gutaha kuri uyu wa gatandatu nyuma y’uko irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri rihagaze.

Nyuma yo kwambura u Rwanda amanota atandatu rwari rufite, Maroc yabaye iya mbere mu Itsinda A irahura na Kenya ya kabiri mu Itsinda B mu gihe Nigeria ya kabiri mu Itsinda A ihura na Cameroun ya mbere mu Itsinda B mu irushanwa risozwa kuri iki Cyumweru, imikino ikabera muri Kigali Arena na Petit stade.Uko imikino iteganyijwe kuba:

Related posts

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barezwe n’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Christian Hakorimana

Jerome Boateng yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice

Christian Hakorimana

Karongi: Abakozi batanu barimo abo ku bitaro bya Kirinda bafashwe bikingiranye mu kabari barengeje amasaha.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Victor September 19, 2021 at 10:22 am

Ibi bintu bisebeje u Rwanda nk’Igihugu kiri kwiyubaka mu nzego zitandukanye kandi kiri guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri sport. Ubu se bagiye kuzana aba banya Brazil batazi ko bitemewe ? Kuki batabazanye kare kandi ngo babashakire ibyangombwa ? Amanyanga gusa !!!!
Ubu se koko batanze sura ki ku baturage bo hasi ? Abayobozi bo gukora amanyanga nk’aya ku buryo bakuramo Igihugu cyakiriye !!!

Reply
Ruti September 19, 2021 at 10:31 am

Birababaje peee ese ni iyihe nyungu urwanda rwungukira mu gukinisha abanyamahanga hafi gusa batanzweho akayabo? Rwari rukwiye kuyatanga mu kuzamura impano z’abene gihugu. Minisitiri wa siporo akwiye kwegura we na komite y’ishirahamwe rya volleyball kuko bateje ibihugu igihombo n’igisebo

Reply

Leave a Comment