Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubutabera Ubuzima Umutekano

DR Congo: Col Mike Mikombe wo mu ngabo zirinda Tshisekedi yakatiwe urwo gupfa.

Colonel Mike Kalamba Mikombe wo mu ngabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rumuhamije icyaha cy’ubwicanyi ku baturage Leta ivuga ko ari 56 bishwe n’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu yari abereye umuyobozi mu Mujyi wa Goma tariki 30 Kanama 2023 ubwo biteguraga kwigaragambya.

Kuwa mbere tariki 02 Ukwakira 2023, uru rukiko rwahamije Colonel Mike Kalamba Mikombe ibyaha by’ubwicanyi kuri abo baturage batitwaje intwaro nk’uwari ukuriye umutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Repubulika zikorera mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo mu kuwurinda ko wagwa mu maboko ya M23.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, ubuyobozi bwa gisirikare bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko uru rukiko rwakatiye urwo gupfa Colonel Mike Kalamba Mikombe kubera uruhare rwe rutaziguye muri ubu bwicanyi ndengakamere.

Abandi basirikare batatu bato bakatiwe gufungwa umwe umwe imyaka 10 kubera ubwicanyi, nk’uko itangazo ryaturutse mu buyobozi bw’iyi Ntara ribivuga. Muri uru rubanza ruregwagamo abasirikare bose hamwe batandatu, uwungirije Col Mikombe hamwe n’undi umwe bo bagizwe abere.

Ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko kuwa mbere tariki 02 Ukwakira, umunyamategeko Serge Lukanga wunganira Col Mikombe, yatangaje ko azajuririra icyemezo cy’urukiko, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters by’abongereza. Igihano cy’urupfu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwo kigitangwa n’inkiko ntabwo gishyirwa mu bikorwa, ahubwo uwagikatiwe afungwa ubuzima bwe bwose muri gereza.

Mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama 2023 ubwo abaturage bo mu Idini ryitwa Wazalendo bari bagiye kwigaragambya basaba igenda ry’ingabo za MONUSCO, abasirikare bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu (GR) bakorera i Goma babahukamo babasukaho urusasu hapafamo benshi abandi barakomereka ndetse abandi barafungwa.

Mu kwiregura kwabo, aba basirikare bavuze ko bari bahawe amabwiriza n’Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu Ntara [Lt Gen Constant Ndima Kongba] ababwira ko hari amakuru ko muri abo bantu bagiye kwigaragambya harimo abanzi b’Igihugu kandi bafite intwaro, bityo ko bakwiye kuba maso mu buryo bwose bushoboka kandi bakabarwanya bikomeye.

Mu kwiregura kwe kandi, Col Mike Kalamba Mikombe yavuze ko atakabaye aregwa ubwicanyi bwakozwe n’abo yari ayoboye kuko nawe ngo yatanze amabwiriza nk’uko yayahawe na Komanda wari umukuriye kandi ngo mu gisirikare “bikaba bizira gusuzugura ugukuriye mu gihe ibyo wabwiwe biri mu nyungu n’ubusugire by’Igihugu”, akavuga ko ibyo abazwa byakabaye kuba bibazwa Lt Gen Constant Ndima Kongba wayoboraga ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubu bwicanyi bwa tariki 30 Kanama 2023 bwamaganywe n’abantu benshi muri DR Congo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amabwiriza yo kurasa yaturutse mu nzego zo hejuru, ndetse bamwe bakemeza ko yaturutse kuri Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi. Imiryango yo mu Gihugu n’iyo hanze Iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ababuze ababo, bemeza ko hishwe abagera ku 160, bamwe bakaba barashyinguwe mu ibanga rikomeye mu cyobo rusange mu Kigo cya gisirikare cya Katindo.

Iyicwa ry’aba bantu ryatumye Lt Gen Constant Ndimba Kongba wayoboraga iyi Ntara ahamagazwa i Kinshasa ndetse asimburwa by’agateganyo na Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba n’ubwo hari abemeza ko guhamagazwa i Kinshasa ari ukuyobya uburari no kumuhunza ubutabera bagamije guhisha ukuri ngo hato nawe atazavuga uwamuhaye amabwiriza bikaba byazarangira bifashe Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Leta ya DR Congo yemeye ko hishwe abasivile 56 n’ubwo amatangazo yari yatanzwe mbere n’umuvugizi wa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko yavugaga ko Ingabo kabuhariwe za DR Congo zishe abanzi b’Igihugu barimo abanyamahanga bashakaga guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Goma, akaba yarashimye imikorere yabo ndetse avuga ko badateze gutezuka ku mikorere nk’iyo.

Abanenga ubutegetsi bwa DR Congo bavuga ko ibi biteye isoni ndetse uyu Lt Col Guillaume Njike Kaiko nawe yakabaye kuba yakatiwe kuko amagambo yatangaje yuje ubugome, gushinyagura ndetse no kwambura ubumuntu n’ubwenegihugu abishwe abita abanyamahanga, abanzi b’Igihugu n’andi mazina nyamara yirengagije ko ari abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Lt Gen Constant Ndima Kongba wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nawe yashyizwe mu majwi ko ari mu batanze amabwiriza yo kwica abasivile/Photo Internet.
Umwungiriza wa Col Mike Kalamba Mikombe (utangira ku ruhande) yagizwe umwere kuko we ngo atigeze atanga amabwiriza kuko ngo yari afite umuyobozi watangaga amabwiriza/Photo Internet.
Col Mike Kalamba Mikombe (umunini uri hagati) yakatiwe urwo gupfa azira gutanga amabwiriza yo kwica abasivile mu Mujyi wa Goma/Photo Internet.

Related posts

Nyagatare: Abanyarwanda 15 birukanwe na Uganda bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Gasabo: Umukarani w’ibarura yashumurijwe imbwa ubwo yari agiye kubarura mu bakire.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu bya Uganda na DR Congo byatangije kubaka imihanda ibihuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment