Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubutabera

ADEPR: Abo muri Komite ya Karuranga mu butabera; UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Madame Umuhoza Aurelie w’imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, akaba ariwe wasigaye mubo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi (abari bayobowe na Pastor Ephraim Karuranga na Karangwa John) bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by’imiyoborere mibi hakaniyongeraho imikorere n’imikoranire idahwitse.

Icyo gihe Madame Umuhoza Aurelie yahise ahabwa inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho bagombaga gushyirirwaho.

Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y’inzibacyuho yo kuyobora ADEPR, Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe mur’iyo komite, maze bamwe bati RGB ikoze ikosa kuko uyu mudamu nawe Atari umwizerwa kuko bo basangaga agomba kujyana na ba shebuja. Ibi ahanini babishingiraga ku kuba hari ibyo yakurikiranwagaho kandi bitigeze bimuhanagurwaho, bakibaza uburyo azakomeza kuyoborana n’abari bashyizweho kandi bigaragarako bo ari amaraso mashya aje kugerageza kuvana itorero mu ruhuri rw’ibibazo. Gusa nanone ku rundi ruhande, hari abavuzeko yaba ashyizwe muri Komite kugirango azafashe mu gutanga amakuru ku bijyanye n’umutungo w’iri torero.

Ni ubwo uyu mudamu yizewe muri ADEPR ndetse na RGB yamushyize muri komite nyobizi y’idini ye, amakuru Umuryango dukesha iyi nkuru wamenye ni uko Umuhoza Aurelie yatangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha kuwa 03 Kanama 2020 akurikiranweho ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Umuhoza akaba akurikiranweho ibyaha birindwi (7) nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha! Bimwe mu byaha akurikiranweho birimo:

1. Icyaha cyo kuba mu mitwe y’iterabwoba

2. Icyaha cyo gukoresha ibikangisho

3. Icyaha cyo kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe

4. Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha,ubucuti,urwango,ikimenyane cyangwa icyenewabo

5. Icyaha cyo kunyereza umutungo

6. Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro

7. Icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije n’amategeko

Amakuru Umuryango wamenye kandi ni uko Umuhoza Aurelie yitabye mu bushinjacyaha mu rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa mbere tariki ya 01/03/2021 abazwa kuri ibyo byaha akurikiranweho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha NKUSI Faustin mu butumwa bugufi kuko yari ari mu rukiko adashobora kwitaba telephone, yemeje aya makuru atangaza ko Umuhoza Aurelie koko ari gukurikiranwa n’ubushinjacyaha bw’ u Rwanda ko adakurikiranywe wenyine kuko areganwa na bagenzi be bandi batanu(5).

Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha bw’ u Rwanda ntabwo yashatse kuvuga bane (4) bandi bakurikiranywe ariko Umuryango wabashije kubona amakuru ko abo bandi bari gukurikiranwa hamwe na Umuhoza Aurelie harimo Pasteur KARURANGA Ephrem wabaye umuvugizi wa ADEPR kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur KARANGWA John wabaye umuvugizi wa ADEPR wungirije nawe kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur GATEMBEREZI Muzungu Paul umunyamabanga mukuru na Dr. KARAKE Musajya Vincent.

Ese umuzi w’ibibazo byabaye akarande muri ADEPR ni uwuhe?

Ibi bibazo by’urudaca muri ADEPR byatangiye kumvikana cyane muri 2012 (gusa na mbere byaravuzwe ku witwa Munonoka ariko ntibyagira imbaraga cyane) ubwo komite yayoborwaga na Pasteur Usabyimana Samuel yakurwagaho bashinjwa kunyereza umutungo w’amafaranga yari yatanzwe n’abakristo mu kigega cya CICO no gukorana bya hafi n’abantu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bahungiye mu mahanga no gukorana n’abantu barwanya ubutegetsi.

Pastor Usabwimana Samuel benshi mu bayoboke bagifata nk’inyangamugayo n’ubwo atakiyobora ADEPR/Photo Internet

Usabyimana Samuel yasimbuwe na biro yari iyobowe n’abiswe ko biyise aba Bishops aribo Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije.

Aba nabo hamwe n’abandi bari muri biro nyobozi harimo umunyamabanga mukuru SEBAGABO Muyehe Leonard na MUTUYEMARIYA Christine wari ushinzwe imari n’ubukungu ntibatinzeho kuko muri Gicurasi 2017 batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga y’itorero arenga Miliyari 5 nkuko byemejwe n’ubugenzuzi bwakozwe.

Kuva icyo gihe aba baracyari mu nkiko kuko bose bahakana ibyo kunyereza izo Miliyari. Ni urubanza rumaze imyaka ine ruburanwa, urwo rubanza baregwamo rugeze mu Rukiko Rukuru rukazasubukurwa kuwa 12 Werurwe 2021 saa mbiri z’igitondo, aho urukiko rwanahamagaje umuyobozi wa BDO Rwanda Ltd yakoze ubugenzuzi kuzitaba kugira ngo asobanure ubugenzuzi bakoze.

Komite ya Karuranga yarimo umugore umwe rukumbi ariwe Aurelie/Photo internet.

Iyi biro nyobozi yaje gusimburwa na biro yari iyobowe na Pasteur Karuranga Ephrem, yungirijwe na Pasteur KARANGWA John, GATEMBEREZI MUZUNGU Paul wari umunyamabanga mukuru, UMUHOZA Aurelie wari ashinzwe imari n’ubukungu.

Komite y’inzibacyuho iyoboye ADEPR ari nayo yasubijwemo Umuhoza Aurelie ukurikiranwe n’ubutabera/Photo Internet.


RGB yashyizeho komite nshya y’inzibacyuho iyobowe na Pasteur Ndayizeye Isaie ihabwa Umwaka wo gukemura ibibazo byagiye bivugwa muri ADEPR mu bihe bitandukanye no kuvugurura inzego z’imitegekere ndetse n’amategeko.

ANDI MAFOTO:

Dove Hotel ya ADEPR umwe mu mishinga yasakuje cyane muri iri torero/Photo internet
Umuhoza Aurelie ukurikiranwe/Photo Internet
Bishop Sibomana Jean/Photo Internet
Bishop Tom Rwagasana/Photo Internet

Related posts

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo anamuha inshingano nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

Iryavuzwe riratashye; General Muhoozi Kainerugaba mwene Museveni yageze i Kigali.

NDAGIJIMANA Flavien

Inzu ikoreramo Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mabe March 18, 2021 at 4:31 pm

Iby’iri torero ni Imana izabibamo. Nawe se buri munsi haba havugwamo udushya. Mbese usanga wagirango niho haremewe amakuru

Reply

Leave a Comment