Amizero
Iyobokamana

Kuba umusore cyangwa inkumi ntukorere Yesu ni uguhomba uburyohe bw’ubuzima: Umuramyi Ange Léon Tuyishimire

Kuri benshi mu rubyiruko rwo muri iyi minsi usanga kwinjira mu murimo w’Imana bibabera umutwaro aho kubabera aho kuruhukira no kuronka amahoro atangwa no kumenya Yesu. Nyamara umuramyi Ange Léon wo mu karere ka Rubavu we ngo asanga kwiyegereza Imana ukiri muto ari amahirwe agufasha kumenya neza uwo uriwe ndetse no guha ubuzima bwawe umurongo.

Ange Léon w’imyaka 25 atuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero. Uretse kuba umuramyi ukora indirimbo zo guhimbaza Imana ku giti cye, uyu musore anabarizwa mu itsinda rya Africa Bora Band rikora umurimo wo guhimbaza Imana mw’itorero ry’Ababatisita b’Ivugabutumwa, ishami rya Rugerero.

Mu kiganiro yagiranye na www.amizero.rw, uyu musore yatangaje ko uretse kuba yaragize amahirwe yo kuvukira mu muryango wubaha Imana, kubwe ngo asanga k’umusore cyangwa inkumi batari muri Yesu baba bihombya kuryoherwa n’ubuzima.

Yagize ati: “Ijambo ry’Imana iyo rigize riti  wa musore we ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza (Umubwiriza 11:9), burya riba ritwibutsa ko isoko nyayo y’ibyishimo iboneka mu gakiza. Iyavuze ibyo ni nayo yavuze ko nta mahoro y’umunyabyaha (Yesaya 57:21). Akaba rero ari nayo mpamvu mpora nsaba urubyiruko bagenzi banjye kwishyira mu biganza bya Yesu no kumwakira nk’umukiza, umucunguzi ndetse n’umugenga w’ubuzima bwabo.

Uretse kandi kuba akora umurimo w’Imana abinyujije mu kuririmba, Ange Léon ni umunyeshuri muri kaminuza yo mu gihugu cya Uganda, aho yiga amasomo y’Iyobokamana, yitegura umurimo wo kuzaba umushumba w’itorero. Uyu musore ngo kuva akiri muto uyu muhamagaro yakunze kwiyumvamo, kubwe akaba yumva gukorera Imana asangiza abandi Ijambo ryayo ariryo geno rye.

Ange Léon yatangiye gukora indirimbo ku giti cye muri 2019, ubu akaba afite indirimbo 3 zifite amajwi n’amashusho ndetse n’izindi 6 zitunganijwe mu buryo bw’amajwi gusa. Mu mishanga ya vuba afite, harimo no gutegura umuzingo (album) uzaba ukubiyeho indirimbo ze, izageze hanze ndetse n’izo yitegura gusohora mu minsi ya vuba.

Umva indirimbo “Tuza” ya Ange Leon hano

Umva indirimbo Ibyiringiro ya Ange Leon (Ft Davinshi) hano

Related posts

Urugendo rw’amateka kuri Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yasohokeye mu Mujyi wa Kigali [Video].

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Korali Israël yamenyekanye nka Tinya icyaha mu giterane cyo kumurika Album ya kabiri.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment