Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Imyidagaduro Politike Ubukungu Ubuzima

Covid-19: Utubari twemerewe gufungura nyuma y’umwaka n’igice dufunze.

Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, yagaragayemo umwanzuro wemerera utubari gufungure, isaha yo gutaha ishyirwa saa tanu mu Mujyi wa Kigali, utundi Turere 5 dushyirwa ku isaha yihariye.

Inama y’abaminisitiri yateranye yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, iteranira muri Village Urugwiro i Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali

Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame

Muri iyi nama, hagaragayemo umwanzuro (i) wemerera utubari gufungura nyuma y’umwaka n’igice izi serivisi zifashishwa mu guhashya icyaka zidakora, uhereye muri Werurwe 2020 ku mwaduko w’icyorezo cya Covid 19  mu Rwagasabo. Uyu mwanzuro ariko uvuga ko igikorwa cyo gusubukura imikorere y’utubari kizakorwa mu byiciro.

Imyanzuro (b) na (c), ni imyanzuro wagarutse ku masaha yo gutaha ku batuye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu Mujyi wa Kigali isaha ntarengwa yo gutaha yakuwe ku isaha ya saa yine (10PM) ishyirwa saa tanu (11PM) mu gihe ahasigaye mu gihugu isaha yo kuba buri wese yageze aho ataha yakomeje kuba saa tatu (9PM)

Icyakoze muri uyu mwanzuro (c), havugwamo ko abo mu turere twa Karongi, Nyagatare, Gicumbi, Kirehe na  Ngomba bagomba kuba bageze mu ngo zabo ku isaha ya saa mbili (8PM).

Indi myanzuro:

Related posts

Amwe mu mateka y’umunsi wo kubeshya wizihizwa tariki 01 Mata buri mwaka.

NDAGIJIMANA Flavien

‘Burya koko ngo umwambi wishinga umuheto bitari bujyane’. Amerika iri he ngo itabare Ukraine ?

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Macron yanze gufata ibipimo by’u Burusiya bya Covid-19 kubera umutekano we.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment