Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubuzima

Abantu 114 muri Congo Kinshasa bamaze kwandura Icyorezo cyiswe ‘Monkeypox’.

Inzego z’ubuzima mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zatangaje ko abantu 114 bamaze kwandura icyorezo cya Monkeypox cyangwa se ‘Ubushita bw’inguge’ mu kinyarwanda kuva uyu mwaka wa 2022 watangira.

Mu bantu 114 bamaze kwandura Ubushita bw’inguge (Monkeypox) mu Ntara ya Maï Ndombe, iki cyorezo kimaze guhitanamo batanu. Abashinzwe ubuzima bavuga ko abari hejuru y’imyaka 15 ari bo bibasirwa kurusha abandi.

Kuwa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Ntara ya Maï-Ndombe, Dr Faustin Bekonda, yavuze ko mu Turere 14 tw’ubuzima muri iyi Ntara, utugera ku munani twibasiriwe n’iki cyorezo gihangayikishije Isi. Dr Faustin Bekonda yahamagariye abaturage gukurikiza amabwiriza bahawe arimo kwirinda kurya inyamaswa z’ishyamba zifite ibisebe no kubahiriza amategeko y’isuku. Ati: “Niba nta ngamba zifatika, iyi ndwara irandura cyane, ishobora kwanduza Intara zose.”

Intara ya Mai-Ndombe, izengurutswe n’amashyamba menshi arimo inyamaswa nyinshi ikaba ikorerwamo ibikorwa birimo ubworozi n’ubuhigi, buri mwaka igaragaramo abantu bandura icyorezo cya Monkeypox. Umuganga ukuriye Ishami rya OMS rishinzwe gukurikirana indwara y’ubushita, Dr Rosamund Lewis aherutse gutangaza ko Monkeypox idakwirakwira cyane nk’izindi virus zirimo na Coronavirus. Yakomeje avuga ko hataraboneka ibimenyetso byerekana ko iyi virus yihinduranya ikabyara izindi, ariko ngo haracyari gukorwa ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ku wa 23 Nyakanga 2022, yemeje ko iki cyorezo ari” ikibazo cyihutirwa kireba ubuzima bw’abatuye Isi.” Dr Tedros yavuze ko Monkeypox irimo gukwirakwira ku Isi hose mu buryo bwihuse, kandi bwose butaramenyekana, ariko ko bukeneye gufatirwa ingamba zishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko abarenga 16.500 bo mu Bihugu 75 bamaze kwandura iki cyorezo cyahawe izina ry’Ubushita bw’inguge cyangwa se MonkeyPox mu rurimi rw’icyongereza.

Related posts

Nyabihu: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu arakekwaho kwica umunyerondo amuteye icyuma mu gatuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarwanyi ba FLN baturutse i Burundi bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda mu Bweyeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Justin w’i Kingogo yataramiye abo ku ivuko mu ntero igira iti ‘Muze turwubake’ [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment