Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Ubushakashatsi

Abana bavuka ku babyeyi bari munsi y’imyaka 16 bagorwa no kwandikwa mu irangamimere.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamire NISR (CRVS, 2025) ivuga ko mu mwaka wa 2025 havutse abana 356,838 barimo 309 bavuka ku babyeyi bari munsi y’imyaka 15. Bamwe mu babyeyi babyaye bafite imyaka iri munsi ya 16 n’abayirengeje batari bagafashe indangamuntu  bavuga ko  bagowe no kwandikisha abana babo bituma hari abatabona zimwe muri serivisi zibagenewe. 

Inkomoko y’imibare NISR 2025, chart: Eric Twahirwa

Iradukunda Eugenie w’imyaka 15 avuka mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, afite imyaka 14 nibwo yabyaye umwana we ubu ufite umwaka 1. Nyuma yo kubyara yakomeje kwivuriza ku bwisungane mu kwivuza bw’abakozi(RAMA) bw’ababyeyi be gusa umwana we nta bwisungane mu kwivuza afite kuko Eugenie atashoboye kumwandikisha . Uyu mubyeyi ari mu bana 29917 batewe inda batarageza imyaka y’ubukure mbere ya 2025 ubu bagorwa no kwishyura ubwisungane bwo kwivuza bw’abana babo, kuko igihe cyo kwandikisha umwana habuze indangamuntu ya se cyangwa iya nyina.

Iradukunda yagize ati: “Mbyara nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuli yisumbuye , nakomeje kwivuriza kuri RAMA ya mama ariko umwana wanjye agorwa no kubona serivisi zubuvuzi kuko we ntashobora kwivuriza kuri iyi RAMA kandi nanjye sinabona uko nishyura mituele kuko bambwiye ko ntujuje imyaka yo kugira urugo, … iwacu ntibashobora kwishyura mituele kuko bafite ubundi bwisungane.”

Iradukunda Eugenie aganira n’umunyamakuru ku mpamvu atandikishije umwana.

Nubwo ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyishimira ubwitabire buhagije mu kwandikisha abana bavutse muri 2025, kivuga ko ubwitabire bukiri kuri 92.9 % bandikishirije abana ku gihe,  .Muri 7.1% batandikishije abana babo harimo NIYIGENA JOYCE w’imyaka 16 ahetse umwna w’umwaka 1, yemera ko atandikishije umwana we kuko agitwita yahise yirukanwa na Nyina babanaga atangira ubuzima bwo kuba wenyine , Nyina waje gupfa nyuma gato yuko abyara yari yaranze kumufasha kwandikisha umwana we mu iranagamimerere.

Yagize ati: “Mama yahamagawe n’ubuyobozi bw’ibitaro ko hari umwana we wabyaye , yaraje anzanira imyenda mike ambwira ko atanshaka mu rugo njye n’umwna wanjye, ahubwo ngomba kumwandikisha kuri se kuko njye ntabyangombwa nagiraga,…, papa w’uyu mwana yanze kumwandikisha kuko  ngo igihe cyose yakwemera ko ari se bamufunga.”

Yongeraho ko nyuma yaje kujya ku kagali kwandikisha uyu mwana bamubwira ko yarengeje iminsi 30 igenwa n’itegeko. Yagize ati: “Nasubiye ku kagali bambwira ko narengeje Iminsi Mirongo itatu yo kwandikisha umwana mbona ibyo bansaba biragoranye ndabireka, ubu hari imishinga myinshi nsigaye mbona yamfasha njye n’umwana ariko ntibikunde kuko ari njye, n’umwana nta cyangomwa na kimwe dufite.”

Amategeko atuma bamwe mu babyeyi batandikisha abana

Mu gihe NISR Ivuga ko mu mwaka wa 2025 habyaye abana barenga ibihumbi mirongo itatu (30226), Raporo y’ibyagezweho n’ubucamanza bw’u Rwanda ya 2025/2026 ivuga ko abakurikiranweho ibyaha byo gusambanya abo bana ari 3,668, uyu ni umubare muto ugereranije n’abagombaga gukurikiranwa gusa ngo iyo bamenye ko babyaranye nabo bana bahitamo guhunga amategeko no kutandikisha abo babyaye.

Bamwe mu basambanijwe bakanaterwa inda bahuye n’ikibazo cyo kutandikisha abana babo bemezako bitakozwe kuko abagabo babyaranye nabo bahunze batinya gukurikiranwa n’ubutabera, Iradukunda Sandrine yabujijwe n’umugabo wamuteye inda kongera kumuhamagara kuko adashaka gufungwa  yagize ati: “Se w’uyu mwana yanze kumwandikisha kubera ko yatinyaga ko bahita bamufata bakamufunga, bambwiye ko aba Nyamyumba muri Rutsiro ubu uyu mwana ntiyanditse , nanjye sinamwandikisha kuko sindabona indangamuntu.”

Mu gihe hari abahitamo kwandikisha abana kuri ba nyirakuru , sekuru cyangwa abandi bantu babafasha,  inzobere mu mategeko zisaba abanyarwanda kutihutira kwiyandikishaho abana batabyaye kuko kubitesha agaciro bisaba icyemezo cy’urukiko, Charlote Niyonsaba ni Umunyamategeko, yagize ati: “Kwiyandukuzaho umwana bisaba ikirego cyo kwihakana umwana , iki kirego kiregwa umwana yaba adafite imyaka y’ubukure kikaregwa umuhagarariye mu buryo bw’amategeko cyangwa umwishingizi we, ntamunyarwanda ukwiye kwihutira kwiyandikishaho umwana kubera ko ababyeyi be nt ndangamuntu bafite cyangwa nta bahari ,byazatuma atagira uburengganzira ku babyeyi be ba nyabo.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko izakomeza guhangana n’imbogamizi zituma ibikorwa byo kwandikisha abana no gukemura ibibazo biyibonekamo, Dominic Habimana, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati” Turasaba gukomeza kwitabira gahunda za reta zirimo kwandikisha abavutse kuko bifasha mu igenamigambi rya Reta , ibibazo bigenda bigaragaramo tuzabikemura dufatanyije ninzego zegerejwe abaturage.”

Haramutse habonetse uburyo bworohereza ababyeyi babyaye bakiri bato kwandikisha abana babo byafasha Leta mu igenamigambi no korohereza abana kubona serivisi zihabwa abaturarwanda banditse mu irangamimerere.

Related posts

Trump yitambitse umugambi wa Israel wo kwica Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran.

N. FLAVIEN

Uganda yasabwe na Amerika kwakira abahunze Afghanistan bagera kuri 2000.

N. FLAVIEN

DR Congo yatanze impuruza ku Isi nzima ngo ejo hatazagira uyibaza ibya M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777