Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Ubuzima

Huye: Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yafashije abo mu Matyazo gusoza umwaka neza.

Chorale Intumwazidacogora yo mu Kirwa cya Nkombo, kuri ADEPR Ishywa, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba yafashije abatuye mu Mujyi wa Huye by’umwihariko kuri ADEPR Matyazo gusoza umwaka wa 2022 bari mu bihe byiza.

Ubwo bari mu rugendo rw’ivugabutumwa ry’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, aba baririmbyi bo ku Nkombo bongeye kugaragaza impano yabo idasanzwe yo kubyinira Imana batiganda (ibyo bita gusama) ndetse n’imicurangire yihariye.

Kuri ADEPR Matyazo, abakirisito bahereye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza kugera kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022 bibereye mu byishimo by’Uwiteka kuko imibyinire yo ku Nkombo yongeye kuberekako gukorera Imana bisaba kwitanga mu buryo bwose.

Umwe mu bitabiriye iki giterane cyateguwe na ADEPR Matyazo, yavuze ko iyi Chorale isanzwe imufasha ariko ko ari ubwa mbere yari ababonye baririmba imbonankubone, gusa ngo yongeye gusubizwamo imbaraga ku buryo ngo 2023 azayinjiramo neza cyane.

Abi abihuza na mugenzi we wari waje avuye mu Mujyi wa Muhanga wavuze ko utapfa kubyina kuriya utarimo umwuka w’Imana. Ati: “Uziko nabonye umubyeyi uri hafi kubyara ariko aramanuka akagera hasi akongera kuzamuka nta kibazo na kimwe”.

Muri iki giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe ku bufatanye bw’Itorero ADEPR Matyazo na RBC, hagamijwe gupima abakirisito indwara zitandura zirimo Hépatite B n’igikorwa cy’ubugiraneza cyo gutanga amaraso afasha indembe mu bitaro hirya no hino.

Kayanza Theogene ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya Chorale Intumwazidacogora, mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW yemeje ko ivugabutumwa ry’uyu munsi ryababereye iridasanzwe kuko bateye ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri kandi ko byabafashije gukomeza imyiteguro y’ibikorwa by’indirimbo nshya bafite mu minsi micye iri imbere.

Nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima, iki giterane kikaba cyafashije mu buryo bukomatanyije kuko bipimishije bakamenya uko bahagaze, batanga amaraso yo gufasha indembe ngo zisubirane amagara mazima, banagaburira roho binyuze mu ndirimbo.

Umuyobozi wa Chorale Intumwazidacogora, muzehe Ugirashebuja Remy, ashima Imana ikomeza kubambika imbaraga ndetse ikabashoboza gukora urugendo rurerure rwambukiranya Intara, maze ngo bagafasha benshi guhembuka.

Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yamenyekanye cyane mu myaka ya 2000, mu ndirimbo zifite injyana zihariye nka: Iyi Si mubona, Umwanzi agucira akobo n’izindi. Kuri ubu iri mu myiteguro ikomeye yo gukora izindi ku buryo ngo mu mwaka utaha abakunzi babo bazabona ibindi byiza kandi bazanyurwa.

Abagabo bo muri Chorale Intumwazidacogora nabo banyuzamo bagasama.
Abacuranzi ba Chorale Intumwazidacogora barimo Muganga Theodore na Soliste Nyandwi Thomas bafashije abanya Huye gusubizwamo imbaraga kubera imicurangire yihariye.
Chorale Intumwazidacogora yaririmbye indirimbo nshya ndetse n’izo hambere zakunzwe cyane.
Muzehe Ugirashebuja Remy (uri hagati wambaye amataratara) ni we uyobora Chorale Intumwazidacogora.

Related posts

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

NDAGIJIMANA Flavien

Mozambique: Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Cabo Delgado mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

NDAGIJIMANA Flavien

“Ntabwo naririmbye ‘Uri igisambo’ ngamije kubwira aba Pasitoro bo muri ADEPR bampagaritse”: Umuhanzi Théo Bosebabireba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment