Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubutabera

Uwarose nabi burinda bucya: Zuma mu nzira zimusubiza mu buroko

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryo muri Afurika y’Epfo rizwi ku izina rya Democratic Alliance ryashyikirije ikirego ubutabera risaba ko Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yakongera agatabwa muri yombi agafungwa. Ni mu gihe uyu mukambwe w’imyaka 79 wari wakatiwe igifungo cy’amezi 15 yari aherutse kurekurwa kubera ibibazo by’uburwayi.

Mu kirego cyaryo, iri shyaka ririfuza ko Arthur Fraser, umuyobozi w’amagereza muri Afurika y’Epfo akaba anasanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Jacob Zuma yatnga ibisobanuro ku mpamvu zatumye arekura Zuma mu gihe akanama kagizwe n’abacamanza n’abaganga kari kashyizweho ngo kige ku buzima bwa Zuma ko kari katangaje ko nta mpamvu yo kumurekura.

Aka kanama kashyizweho kugira ngo hirindwe ikosa ry’ubucamanza ryigigeze gukorwa muri kiriya gihugu muri 2009 ubwo Schabir Schaik wahoze ari umujyanama wa Zuma mu by’ubukungu yarekurwaga yitwaje ibibazo by’uburwayi nyuma y’imyaka ibiri gusa kandi yari yarakatiwe imyaka 15, aho yashinjwaga ruswa n’ibikorwa byo gucuruza intwaro mu buryo butemewe. Nyuma y’iminsi ibiri gusa arekuwe, uyu mugabo yagaragaye ari kwikinira golf.

Urubanza rwa Jacob Zuma rwagombaga gusubukurwa ku wa Gatanu ushize rwimuriwe tariki ya 21 Nzeri. Uyu mugabo wafunzwe iminsi 58 mu gihe yari yakatiwe amezi 15, arasabwa kuzabasha kwemeza urukiko ko afite ibibazo by’uburwayi ku buryo uburoko bwamugiraho ingaruka z’ubuzima.

Zuma aregwa ibyaha 16 birimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, uburiganya buganisha ku nyungu ze bwite, ubucuruzi butemewe n’amategeko bijyana n’ubucuruzi bw’intwaro yagiyemo mu 1999 ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo

Related posts

Indege ya SU-30 y’Igisirikare cya Uganda yagabye igitero gikomeye muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Imvura izagabanuka mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022: ‘Metéo Rwanda’

N. FLAVIEN

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA asimbuye Munyentwari Alphonse

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777