Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubukerarugendo

Havumbuwe umugabane mushya wiswe Zealandia uje wiyongera ku yari isanzwe.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’imiterere y’Isi, bagaragaje ko hari undi mugabane mushya bise Zealandia wujuje ibisabwa kugira ngo wiyongere ku yindi yari isanzwe iriho.

Bikubiye mu nyandiko y’ubushakashatsi yashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Nyamerika ry’Abahanga mu bumenyi bw’Isi, American Geological Society, bwayobowe n’abahanga baryo 11.

Muri ubu bushakashatsi, bagaragaje umugabane utari uzwi bise Zealandia nk’uko byagarutsweho n’urubuga Maxi Sciences.

Umugabane mushya bavuze ko wavumbuwe, wari waravuzwe kenshi nyamara abahanga mu bumenyi bw’Isi ntibemeranyijwe ibyawo.

Uyu mugabane ugizwe n’ibirwa byinshi kandi uri rwagati mu Nyanja ya Pacifique, ukaba wakwiyongera ku yindi migabane yari isanzweho mu gihe Isi yaba iwemeye nk’umugabane.

Nubwo abahanga mu bumenyi bw’Isi badahuza ku mubare w’imigabane igize Isi, abenshi bavuga ko igizwe n’imigabane itanu.

Iyo migabane itanu ikunze kugarukwaho na benshi ni Afurika, U Burayi, Aziya, Amerika na Oceanie.

Icyakora hari abavuga ko Amerika ari ebyiri; iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, bakongeraho undi mugabane witwa Antarctique, bigatuma byitwa ko imigabane yose hamwe ari irindwi.

Ikarita igaragaza Zealandia/Photo Internet

Abashakashatsi bavumbuye Zealandia bavuga ari umugabane mushya basanze uruta u Buhinde kuko ufite ubuso bungana na kilometero kare miliyoni 4,9, ukaba ugizwe n’ibirwa byegereye Nouvelle-Zélande na Nouvelle-Calédonie.

Mu nyandiko y’aba bashakashatsi, bagaragaje ko mu myaka 10 bamaze biga kuri Zealandia, barebye ku bintu bine biranga umugabane birimo ubutumburuke uriho uvuye ku nyanja, ibigize amabuye yawo, ingano n’uburemere bigize ubutaka n’amabuye byawo. Nyuma yo gusuzuma ibi, ngo basanze hari aho uhuriye n’iyindi migabane.

Bagize bati “Ntabwo ari ubuvumbizi bwabaye ako kanya ahubwo buracyakomeje. Hashize imyaka 10, ntituragera ku bifatika cyangwa ku cyizere gikenewe cyo kwandika iyi nyadiko.”

Bavuze ko kandi ubuso bwayo n’uburyo iri kure ya Australia mu bilometero 25 bihagije kugira ngo yitwe umugabane ukwayo, ariko 94% byayo biri mu mazi.

Ubusesenguzi bwakoze ku mabuye yo kuri Zealandia bugaragaza ko yaba yaravuye ku yahoze ari Gondwana yavuyemo imigabane ya Amerika y’Epfo, Afurika, Antarctica, Australia n’u Buhinde mu myaka miliyoni 550 ishize.

Umuhanga mu bumenyi bw’Isi, Bruce Luyendyk wo muri Kaminuza ya California, utari mu bakoze ubushakashatsi kuri Zealandia, yabwiye Business Insider ko “Hari amahirwe y’uko umuryango w’abashakashatsi wakwemera ibyavuye mu bushakashatsi bufite ibimenyetso bifatika”.

IGIHE

Related posts

Gakenke: Ibyishimo by’iminsi mikuru bikwiye kujyana no kwirinda Virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Umubare w’abishwe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba ukomeje kwiyongera.

N. FLAVIEN

Colonel Mack Hazukayi yamaganye ibirego by’abaturage kuri FARDC na UPDF.

KALISA

1 comment

Omar March 15, 2021 at 10:07 AM

Erege ubushakashatsi ni ukugenerekereza, ntabwo bashobora kurondora Imana.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777