Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

CAF Champions League: APR FC yo mu Rwanda yatsinze US Monastir yo muri Tunisia.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia igitego 1-0, mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye iherereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa APR FC yari mu rugo, aho ku munota wa kane Ishimwe Christian yateye koruneri neza ariko Niyigena Clement ateye umupira umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 17 Omborenga yateye umupira imbere, Nshuti Innocent awushyira ku mutwe wa Mugunga atsinda igitego cya mbere. APR FC yakomeje gusatirana imbaraga nyinshi ari nako igenda ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego.

Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yongeye kugerageza uburyo bukomeye ku munota wa 29, ateye ishoti umuzamu wa USM ashyira umupira muri koruneri.

Iyo koruneri yatewe neza cyane na Ishimwe Christian, Niyigena akozaho amavi ariko umuzamu wa US Monastir awufata neza cyane bitamugoye.

Mu gice cya mbere, iyi kipe yo muri Tunisia wabonaga ntacyo ikina gihambaye, yongeye guhushwa igitego na Mugunga ku mupira Ishimwe yari ahinduye imbere y’izamu, ateye umupira n’umutwe ujya hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cyaje kurangira APR ikomeje kuyobora umukino n’igitego cyayo kimwe ku busa bwa US Monastir yo muri Tunisia nk’uko tubikesha Igihe.

US Monastir yagarutse mu gice cya kabiri yahinduye imikinire, ihererekanya umupira neza ariko itagera imbere y’izamu rya APR ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 56, Mugunga wari wazonze US Monastir, yongeye gutera umupira n’umutwe ariko umuzamu Bechir amubera ibamba awushyira muri koruneri.

Niyibizi Ramadhan wari witwaye neza yasimbuwe na Kwitonda Alain uzwi nka Bacca ku munota wa 63. Ku munota wa 69 Mebenga Junior yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye.

Umutoza Adil Mohammed yatangiye kugenda agabanya igitutu yari atangiye guterwa na US Monastir, maze ku munota wa 71 akora impinduka Rwabuhihi Placide asimbura Nshuti Innocent watanze umupira wavuyemo igitego.

Ku munota wa 77 US Monastir yatsinze igitego, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko Aliou yaraririye bituma bacyanga, ibintu byarakaje abanya Tunisia ndetse n’abarebye amashusho bakaba bemeje ko cyari igitego.

Ku ruhande rwa USM, abakinnyi n’abatoza bagaragaje kutishimira icyemezo cy’umusifuzi w’Umurundi wasifuraga ku ruhande, bashaka kwinjira mu kibuga, umusifuzi wo hagati ababera ibamba.

US Monastir yakinnye neza igice cya kabiri, yakomeje kugerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko igitego kirabura kuko APR FC yasaga nk’iyagarutse inyuma yose.

APR FC yakomeje gukora impinduka, maze ku munota wa 83 Bizimana Yannick asimbura Mugunga watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Nyuma y’iminota itatu y’inyongera, umukino warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 18 Nzeri 2022 i Monastir muri Tunisie.

Umukino ukirangira, abakinnyi n’abatoza ba US Monastir bashatse kwinjira mu kibuga bagaragariza abasifuzi ko babasifuriye nabi, biba ngombwa ko inzego z’umutekano zihagarara hagati y’impande zombi.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Ishimwe Jean Pierre, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Ishimwe Christian, Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa US Monastir

Bechir Ben Said, Omar Bouraoui, Mohamed Saghroui, Ousamane Ouattara, Saleh Hrabi, Abd El Lader Boutiche, Youssouf Oumarou, Houssem Tka, Anis Ben Hatira, Hayeul Chikhaoui na Zeid Aloui.

Related posts

Abaririmbyi bo kuri ADEPR Muhoza barashinja Umuyobozi w’Ururembo kubayoboza igitugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Imipaka yo ku butaka yafunguwe, amasaha y’ingendo asubizwa kuri 24 nk’uko byahoze.

NDAGIJIMANA Flavien

“Kwihangira umurimo bisaba kwiyemeza ugatangira udategereje ubundi bufasha”. Sina Gérard

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment