Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Amatora muri OIF yananiranye, Louise Mushikiwabo aguma ku mwanya we

Amatora y’umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) yasubitsweho umwaka umwe, kubera kubura umukandida uhuriweho n’abanyamuryango, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa-AFP, bisubiramo amagambo y’abari hafi y’iyo dosiye, nyuma yuko inama ya OIF irangiye i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodge.

Iyo nama yaranzwe n’ubushyamirane bukomeye ahanini bwakuruwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara Ibera mu burasirazuba bwa DRC, bityo iki gihugu rutura kibinyujije mu bandi banyamuryango, cyemera guhara umukandida wacyo mu ntumbero yuko n’u Rwanda rudatanga Mushikiwabo ngo atorerwe indi manda.

Muri iyi nama byemejwe ko umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, wari umukandida ushaka manda ya gatatu, azaguma kuri uwo mwanya w’umunyamabanga mukuru wa OIF kugeza habaye andi matora, u Rwanda rutazagiramo umukandida, nkuko abo bavuganye na AFP babivuze.

Isubikwa ry’ayo matora ni bwo bwa mbere ribayeho mu mateka ya OIF, buri gihe yashyiragaho umunyamabanga mukuru wayo hagendewe ku mukandida uhuriweho na bose, kuva washingwa mu mwaka wa 1997. Abasimburanye ni: Boutros Boutros Ghali, Abdou Diouf, Michaëlle Jean na Louise Mushikiwabo

Abaterankunga ba mbere bakomeye ba OIF, ari bo Ubufaransa na Canada, basabye ko habaho ubumwe, ariko nta guhuriza ku mukandida umwe kwabayeho nyuma y’iminsi ibiri haba ibiganiro bikomeye mu muhezo i Phnom Penh, aho rwari rwabuze gica hagati y’uruhande rwari rushyigikiye DRC n’urwari rushyigikiye u Rwanda.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa FRN wahoze ari M23 mu burasirazuba bw’icyo gihugu, yari yakangishije kuva muri uwo muryango, mu gihe Louise Mushikiwabo uwuyobora kuva mu 2018 yaramuka atorewe indi manda. U Rwanda ruhakana gufasha FRN.

Kuvamo kw’icyo gihugu cya kabiri mu kugira abavuga Igifaransa benshi cyane ku isi (miliyoni 57,3) nyuma y’Ubufaransa, byari kuba ari ikintu gikomeye cyane kibaye kuri OIF, isanzwe yaraciwe intege no kuba mu mwaka ushize ibihugu bitatu byo mu karere ka Sahel Burkina Faso, Mali na Niger byarayivuyemo.

Hari amakuru yandi nayo avugako u Rwanda narwo rwabwiye Ubufaransa ko gukomeza kuruhatira gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo ndetse no guhengamira kuri Congo, bishobora gutuma ruhagarika ibikorwa by’ingabo zarwo muri Mozambique, ahari bimwe mu bikorwa bibyara inyungu z’Ubufaransa nka Total Energies.

Abakandida bane ni bo bahataniraga umwanya w’umunyamabanga mukuru wa OIF: Louise Mushikiwabo, Umunye-Congo Juliana Lumumba, akaba ari n’umukobwa wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa DRC, Dacian Ciolos wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Roumanie, na Coumba Ba wahoze ari Minisitiri muri Mauritania.

Ibihugu 53 na za guverinoma by’ibinyamuryango bifite uburenganzira busesuye muri OIF (ku bihugu 90 bigize uwo muryango) byahisemo kudatora muri ayo matora yo mu ibanga, no kwiha umwaka umwe wo kubona umukandida uhuriweho kurushaho, maze inama isoza ityo hanzuwe ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora igihe kingana n’amezi 12.

Manda y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF imara imyaka ine, ikaba ishobora kongerwa, ari nabyo byabaye kuri Louise Mushikiwabo wayoboye manda ya mbere, yongezwa iya Kabiri, ibihugu birimo n’ubufaransa bisaba ko yahabwa iya gatatu none ku gitutu cya DR Congo hashyizweho inzibacyuho kugirango hazabe amatora u Rwanda rudafitemo umukandida.

Related posts

Miss Rwanda 2022: Abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bamenyekanye [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Ibya Général Gasita, gutoteza abanyamulenge, abarundi benshi n’intwaro rutura – Avugwa muri Uvira

N. FLAVIEN

Kenya: Abagore basabwa kwishyura akayabo kugirango babyarane n’abagabo batari ababo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777