General Major Sylvain Ekenge Bomusa Efomi wigeze kwibasira abatutsi mu ruhame yasubiye ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nyuma y’amezi icyenda ahagaritswe.
Aya makuru yamenyekanye neza ubwo byagaragaye ko uyu musirikare ari we washyize umukono ku itangazo rya FARDC ryemeza impanuka y’indege yarimo abasirikare benshi yabereye mu gace ka Kenge mu Ntara ya Kwango ku wa 25 Nzeri 2026.
Kugaruka kwa Gen Maj Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC kuje nyuma y’igihano yari yarafatiwe mu mpera za 2025, azira gutangariza kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) ko Abanye-Congo bakwiye kwitondera gushakana n’Abatutsikazi.
Icyo gihe yagize ati: “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”
Ubuyobozi bwa FARDC bwitandukanyije n’aya magambo, busobanura ko adahura n’umurongo wayo cyangwa uwa Leta, buboneraho kumenyesha Abanye-Congo ko Gen Maj Ekenge ahagaritswe by’agateganyo.
Perezida w’Umuryango w’Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, David Karambi Fati, yatangaje ko guhagarika Gen Maj Ekenge by’agateganyo bidahagije, asaba ko uyu musirikare akurikiranwa n’ubutabera.
Umutwe wa AFC/M23 icyo gihe Ekenge avuga ayo magambo watangaje ko “mu guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi, ubutegetsi buteguye ubugome mu ntekerezo z’abantu” bufite ingaruka mbi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, nawe icyo gihe yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero no byibasira abatutsi b’Abanyecongo n’abanyamulenge.
Mu gihe Gen Maj Ekenge yari mu bihano, yasimbuwe by’agateganyo na Lt Col Mak Hazukay Mongba kuva tariki ya 8 Mutarama 2026. Hazukay yari asanzwe ari Umuvugizi wungirije.

