Amizero
Amakuru Ubutabera Umutekano

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho Sankara akatirwa imyaka 20.

Mu isomwa ry’imyanzuro y’urubanza Paul Rusesabagina yaregwagamo na bagenzi be barimo na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, Paul Rusesabagina yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye, naho Nsabimana Callixte Sankara ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri, aho Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo 19, bari bamaze amezi umunani baburanishwa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Uyu mugabo w’imyaka 67, yarezwe ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, uretse ko adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, bityo akaba ahanishwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntahabwe inyoroshyacyaha, kuko Rusesabagina atarakomeje kwitabira iburanisha kugira ngo urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa, rutajya munsi y’icyo gihano.

Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha, abisabira imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwanzuye ko Nsabimana Callixte wiyise Sankara akatirwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko Sankara yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside, bityo ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Related posts

“Ni agahomamunwa kubona FARDC yitwa ko ishinzwe kurinda abenegihugu ikaba ari yo ibica ku manywa y’ihangu”: Abaturage.

NDAGIJIMANA Flavien

Imikino Olempike: Kugwa akarambarara ntibyamubujije kurangiza isiganwa ari uwa mbere

NDAGIJIMANA Flavien

Breaking News: Francois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Kagambage September 20, 2021 at 5:37 PM

Ndabona bashyizemo imiyaga rwose !!! Njye nari nziko babakatira imyaka nka 75 cyangwa se bakabafunga burundu. Kuba babakatiye iyi myaka birerekana ko uru rubanza rwaciwe mu buryo mpuzamahanga !!!!

Reply
Mavenge Godfrey September 20, 2021 at 8:38 PM

Babakatiye micyeya rwose !!! Imyaka 20 !!! Ubu se abasirikare bacu baguye muri Nyungwe bangana iki ? Sha bari kubakatira burundu bw’umwihariko bo gahona. Baraka puuuuu!!! Uretse ko nanone, ubu se nka Rusesa azavamo ? Wapi ari gusukuma n’ubundi azagwamo pe 😪 cya Sankara cyo kizavamo kigifite imbaraga bazagitere imiti kibe ikigoryi cyo kanyagwa, kiragahona !!!

Reply
Umwiza Rachel September 20, 2021 at 8:39 PM

Aba bagabo bari bafite plan ikomeye !! Uziko Igihugu bari kugifata iyo Inkotanyi zitaba zikanuye

Reply
Marizamunda Floribert September 21, 2021 at 8:19 AM

Mwaramutse neza basomyi !! Uru rubanza rwavugishije benshi ndetse abanyamahanga bo bemezako nta bwisanzure mu butabera !!! Gusa Rusesa yahawe imyaka micye ukurikije izi deals zose yagiyemo. Ikibazo ni uko iriya film “Hotel Rwanda” yamushyize mu cyiciro adakwiye, abazungu bamwibeshyaho, nako igihe cyo kumukoresha cyari kigeze niyihangane !! Nonese sibo bamutanze !!!

Reply

Leave a Comment