Amizero
Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubutabera

Karongi: Umuyobozi ukekwaho kwaka icyiswe “icya cumi” yatawe muri yombi

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza, mu karere ka Karongi, Habimana Protogène afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ayita “icya cumi”.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’aho nta myaka ibiri irashira Akarere kamusubije mu kazi. Ni nyuma y’aho akarere kari kamwirukanye mu bakozi ba Leta burundu, akakarega mu nkiko ko kamwirukanye binyuranyije n’amategeko akagatsinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko Habimana akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa.

Yagize ati: “Muri gahunda yo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga, [Habimana] Protogène akekwaho kuba yaragiye yaka abayobozi b’ibigo by’amashuri ruswa, aho yavugaga ngo bamuhe icya cumi azabahe abanyeshuri.”

Gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga y’igihe gito, ni agashami ka gahunda ngari yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (graduation strategy).

Uturere ni two dutoranya urubyiruko ruzajya kwiga imyuga, rukarwoherereza amashuri ya Tekinike Imyunga n’Ubumenyi Ngiro, hanyuma urwo rubyiruko rukiga rwishyurirwa n’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), hagamije ko rufasha imiryango ruturukamo kwivana mu bukene.

Hari amakuru avuga ko hari Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyuga ryo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Habimana yaba yarandikiye amusaba ko yamuha icya cumi ku mafaranga LODA yamwishyuye, hanyuma uwo muyobozi w’ishuri yakwanga kuyamuha bigatuma Habimana atamwoherereza urubyiruko rwo kwiga imyuga y’igihe gito.

Meya Muzungu yahamije ko uyu Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu karere ka Karongi mu gihe agikorwaho iperereza ngo hamenyekane niba nta bandi bayobozi b’ibigo by’amashuri uyu muyobozi yaba yaratse ruswa.

Itegeko rigena ko umuntu wese uhamijwe icyaha cya ruswa akatirwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itanu kugeza kuri irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.

Umwe mu bayobozi bo mu karere ka Karongi yatawe muri yombi akekwaho “icya cumi”.

Related posts

Etiyopiya: Intambara ya Tigray ikomeje kototera utundi duce

N. FLAVIEN

BDF na SACCO mu mujishi wo kugeza umuturage ku iterambere yifuza.

N. FLAVIEN

ULK Gisenyi: Abagera kuri 267 bahawe impamyabumenyi biyemeza guhangana n’imibereho yo hanze aha [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777