Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije

Kwita Izina21: Abana 22 b’ingagi bahawe amazina

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2026, mu Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru habereye umuhango ngarukamwaka wo “Kwita Izina” abana 22 b’ingagi mu gikorwa kiba mu kwezi kwa Cyenda kigamije kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima no kureshya ba mukerarugendo bavuye imihanda yose, kuva bigizwe ngarukamwaka mu mwaka wa 2005.

Mu ijambo ry’ikaze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kuba Kwita izina bibera mu Kinigi ari ishema n’icyubahiro kuri iyi ntara ayoboye. Ati: “Ni umwanya wo kuzirikana umutungo kamere dufite urimo n’ingagi zo mu birunga zifite uruhare mu guteza imbere abaturage n’Igihugu muri rusange.”

Guverineri Maurice yavuze ko uyu muhango ari umwanya wo gushishikariza abaturage kwita kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ikindi kandi ni uko abaturiye Pariki bubakirwa inzu, amashuri n’amavuriro, bakagezwaho n’amazi meza n’ibindi bikorwaremezo biteza imbere imibereho.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko amazina ahabwa ingagi agaragaza icyifuzo cy’u Rwanda cy’uko zazakura neza. Yavuze ko kuva mu 2005, u Rwanda rwakiriye abantu b’ingeri zose mu gikorwa cyo gushimangira ibyiza byo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

Yavuze ko isesezerano “duha izi ngagi ni uko zizarindwa, kandi zikaba mu buzima zikeneye kugira ngo zibashe gukura neza. Nk’uko mwese mubizi, iri sezerano ryafashe igihe kinini u Rwanda kugira ngo rigerweho kandi rizafata imyaka myinshi kugira ngo risigasirwe.”

Dr Nsengiyumva Justin yabwiye abaturage b’i Musanze ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi no kubashyigkira kugira ngo bazamure imibereho yabo ya buri munsi. “Twese tuzakomeza kubibonamo inyungu.”

Imishinga y’abaturage igera kuri 740 yatewe inkunga ingana na miliyari 8,6 Frw binyuze muri gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo. Iyo nkunga yageze ku baturage bo mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Ibirunga.

Igikorwa cyo Kwita Izina kigaragaza isano iri hagati yo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage. Binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturage inyungu zituruka ku bukerarugendo(Share Revenues), 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri Pariki z’Igihugu asubizwa mu mishinga iteza imbere abaturage batuye hafi y’ahantu harinzwe.

Kugeza ubu, miliyari zisaga 23 Frw zimaze gushorwa mu mishinga y’abaturage igera ku 1,300, irimo amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by’amazi n’imishinga iteza imbere imibereho y’abaturage.

Amazina yahawe abana b’ingagi n’abayise.

Shaikha Al Nuwais yise izina rya Ishakwe ingagi yo mu muryango wa Umuhoza
Dominic Barton yise izina Umukondo ingagi yo mu muryango wa Izuba
Paul Danforth yise izina Shikama ingagi yo mu muryango wa Susa
Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo
Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa
Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara
Garreth na Nicola Wood bise izina Ngabonzima ingagi yo mu muryango Segasira.

James Chester yise izina Ndongozi, ingagi yo mu muryango Musilikare
Jeannette Uwimbabazi yise izina Ndahiro umwana w’ingagi wo mu muryango Musilikare
Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda
David Lappartient yise izina Muhuza umwana w’ingagi yo mu muryango Muhoza
Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo
Mamadou Sakho yise izina Ntwarane umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza
Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura
Alastair Fothergill yise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo.

Israel Mbonyi yise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba
Kelly O’Meara yise izina Igeno umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare
Neil na Susan McDougall bise iizina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba
Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba
Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano

Related posts

Gakenke: Benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako z’icyahoze ari “Collège Nkunduburezi” n’icyatumye ifunga.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yibukije amahanga ko nta kibi gishobora kuba ku banyarwanda kirengeje ubukana ibyo banyuzemo.

Muntu Clarisse

Abadepite b’Umuryango RPF bari mu Nteko Ishinga Amategeko barasabwa gukora neza ku nyungu z’abaturage babatoye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777