Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yagaragaje impungenge ku byo ubutegetsi bwa DR Congo bwise Genocost 

Ihuriro Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) ryasohoye itangazo rivuga ko ryamenye iby’umuhango wabereye i Kinshasa, tariki 02 Kanama 2026, watanzwe nk’igikorwa cyo kwibuka jenoside bivugwa ko yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) “Genocost”.

AFC/M23 ivuga ko itewe impungenge n’iki gikorwa, kuko ibona ko gifite intego za politiki kandi gishobora guteza urujijo hagati yo kwibuka abazize amakimbirane, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no kubaka ubwiyunge bw’igihugu.

Iri huriro rivuga ko ryunamira abantu bose bahitanywe n’intambara zabaye muri RDC, hatitawe ku bwoko bwabo, ururimi bavuga, idini cyangwa intara bakomokamo. Rivuga ko Abanyekongo bishwe, bimuwe mu byabo, bamugariye, bafashwe ku ngufu cyangwa batakaje imibereho yabo bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri, kubona ubutabera no guhabwa indishyi, ndetse no kwizezwa ko ayo mahano atazongera kubaho.

AFC/M23 ivuga ko guhuza ibibazo byose byabaye muri Congo n’icyaha cya jenoside bitera urujijo hagati y’ibyaha bitandukanye mpuzamahanga, bikagabanya uburemere bw’amagambo akoreshwa mu mategeko mpuzamahanga, bikitiranya abaryozwa ibyaha ndetse bigahindura amateka igikoresho cya politiki.

Iri huriro rivuga kandi ko ijambo “Genocost”, nk’uko rikoreshwa ubu na Leta ya Kinshasa, rifite intego za politiki kuruta gushaka ubutabera. Rivuga ko rihindura ikiganiro ku mpamvu nyakuri z’ibibazo bya DR Congo rikacyerekeza ku nkuru y’urwibutso ikoreshwa nk’uburyo bwa politiki.

AFC/M23 ivuga ko uburyo iri jambo rikoreshwamo bushobora kongera amacakubiri mu gihugu no gutuma bamwe mu Banyekongo batungwa agatoki bazira inkomoko yabo, ururimi bavuga cyangwa isura yabo. Nk’uko AFC/M23 ibivuga, “Genocost” ikoreshwa mu guhisha ibyo yita jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo, Abahema bo muri Ituri n’andi moko.

Iri huriro risaba ko hakorwa iperereza ryigenga, hagafungurwa ububiko bw’inyandiko, abakurikiranyweho ibyaha bagahanwa nta kubogama, abarokotse n’abatangabuhamya bakarindwa, kandi inzego z’ubutabera zigakomera kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

AFC/M23 ivuga ko ibabajwe n’uburyo amateka y’igihugu asobanurwa hatoranywa ibice runaka, bikavanwamo igice cy’Abanyekongo hagamijwe inyungu za politiki zishingiye ku ivangura. Ivuga ko urwibutso rw’igihugu rutagira icyizere keretse rwemeye ko abantu bose bagizweho ingaruka n’amakimbirane bibukwa kimwe.

Iri huriro rivuga ko urugamba rwaryo rushingiye ku mutekano, uburinganire bw’abaturage bose no kubahiriza amasezerano yakozwe. Mu gusoza, AFC/M23 yemeza ko ishyigikiye urwibutso rushingiye ku kuri, amategeko n’icyubahiro cya buri wese wagizweho ingaruka n’intambara.

Ivuga ko amahoro arambye muri RDC atazubakwa hashingiwe ku kwitiranya amagambo y’amategeko cyangwa guhatanira amateka, ahubwo ko azubakwa hashingiwe ku kumenya ukuri, kuryozwa umuntu ku giti cye ibyaha yakoze, gusobanukirwa amateka yose y’igihugu no kwemera ko Abanyekongo bose ari abaturage b’igihugu kimwe.

AFC/M23 isoza ivuga ko RDC ikeneye igihugu kigendera ku mategeko, inzego zizewe, ubuyobozi bubazwa inshingano zabwo, n’umushinga w’igihugu wubakiye ku buringanire bw’abaturage bose imbere y’amategeko, hatitawe ku bwoko, intara cyangwa idini.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari mu bitabiriye uyu muhango/Photo Internet.

Related posts

Icyorezo gishya cya Ebola kimaze guhitana 80 mu burasirazuba bwa DR Congo

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

N. FLAVIEN

Cyubahiro MacKenna ukorera RBA yakoze impanuka ikomeye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777