Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Abasirikare bashya ba AFC/M23 basaga ibihumbi 9 basoje amasomo

Videwo y’iminota 14:35 yashyizwe ku mbugankoranyambaga n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igaragaza ko ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, ryinjije abasirikare bashya, biswe abakomando bagera ku 9,318 mu ngabo zaryo za ARC (Armée Révolutionaire Congolaise), nyuma yo gusoza imyitozo ya gisirikare.

Aba basirikari bashya bari bamaze igihe kirekire, nk’uko byatangajwe na Gén Maj. Sultan Emmanuel Makenga batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, imwe mu ntara ifite ibice byinshi byamaze kubohorwa n’iri huriro.

Mu butumwa buri muri iyi videwo igaragaza umuhango wo gusoza aya masomo ya gisirikare, Umugaba Mukuru wa ARC, Gén Maj Sultan Makenga, agaragara abwira aba barwanyi ko imyitozo ikomeye barangije yamaze amezi menshi, bityo bakaba bagomba kuzuza neza inshingano bazahabwa.

Muri iyi videwo igaragaramo abasirikare benshi na morali iri hejuru, aba barwanyi bagaragara baririmba indirimbo igira iti: “Turi intare za Sarambwe, ntituzasubira inyuma.”

Gén Maj Sultan Makenga yakunze gusubiramo agira ati: “Muranyumva neza?” Nabo bati: “Yego afande.” Yongeye ati: “Mwese mwaje gutabara Igihugu cyanyu? Mwaje kwitangira bene wanyu b’Abanye-Congo?” Na bo bati: “Yego, Afande.”

Uyu musirikare mukuru utavuga menshi yabasabye ashimitse ko ubumenyi bakuye aha Canzu, bugomba kubafasha mu kugaragaza itandukaniro n’ibisambo bya Kinshasa, maze bagaharanira kubohora abaturage b’Igihugu cyabo bazengerejwe n’ubutegetsi bubi bwa Kinshasa.

AFC/M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa DR Congo, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, kuva i Bunagana, ukanyura Rutshuru, Masisi, Goma, Bukavu, Minembwe na Point Zéro aho bafungiye kugeza uyu munsi.

Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasohotse mu ntangiriro za Nyakanga 2026, yavuze ko “ingufu z’abarwanyi ba AFC/M23 zigereranywa n’abagera ku 30,000.”

Iyo raporo yavuze ko muri abo harimo ibihumbi by’abasirikare ba FARDC, abapolisi ba Congo ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bafashwe cyangwa biyunze kuri AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma mu ntangiriro za 2025.

Leta ya DR Congo ndetse n’izi mpuguke za UN ariko bakomeje gutunga agatoki u Rwanda, bavuga ko ari rwo rutoza rukanaha ibikoresho bigezweho uyu mutwe, ngo kuri ibi hakaniyongeraho abasirikare badasanzwe b’u Rwanda babarirwa mu bihumbi bifashishwa mu kugaba ibitero ahantu hakomeye h’ingenzi.

Leta ya DR Congo yagerageje uko ishoboye biranga, yitabaza abacanshuro b’i Burayi, Amerika y’Epfo, bimwe mu bihugu bya SADC nka Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, Abarundi, FDLR, Wazalendo n’abandi ariko biranga biba iby’ubusa.

Abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bemeza ko ikibazo cy’Uburasirazuba bwa DR Congo ari ikibazo gikwiye gukemurwa mu mizi, hakarebwa impamvu nyamukuru y’iyi ntambara aho kumva ko iterwa n’u Rwanda nk’uko bikunze kugaragazwa na Kinshasa.

Hari kandi abemeza ko aho ibintu bigeze, AFC/M23 bari mu nzira nziza yo kubona Igihugu cyabo n’ubwo inzira ikiri ndende kugirango kibe cyakemerwa ku ruhando mpuzamahanga nka Repubulika yigenga, kuko uretse abaturage, ubutaka, ubukungu buhamye, igisirikare gikomeye, inzego zubakitse neza, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, itegeko nshinga, bisaba ko Ibihugu bikomeye nabyo byemeza iyi Repubulika.

Related posts

Général Major Nyembo yahawe kuyobora 3ᵉ Zone de Défense asimbuye Lt Gen Masunzu

N. FLAVIEN

BDF na SACCO mu mujishi wo kugeza umuturage ku iterambere yifuza.

N. FLAVIEN

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777