Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye impfu z’abaturage batandatu baherukaga gusangira inzoga mu kabari. Ni mu gihe abandi babiri basangiye na bo barembeye mu bitaro bya Gisenyi.
Amakuru y’impfu z’aba baturage b’ahazwi nka Arusha, mu kagari ka Arusha, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026.
Aba batandatu baguye ahantu hatandukanye kuko harimo uwaguye mu bitaro bya Gisenyi, uwaguye ku Kigo Nderabuzima cya Arusha, Umushumba waguye mu rwuri n’undi waguye mu kiraro agapfa. Mu gihe abandi babiri barembeye mu bitaro bya Gisenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette wari kumwe n’inzego z’umutekano ubwo yaganirizaga abaturage, yavuze ko bakiri gukora iperereza ku cyishe aba baturage.
Yagize ati: “Twagize ibyago, aho abaturage bacu batandatu bapfuye impfu zitunguranye, amakuru tukiyamenya twakurikiranye abo mu miryango batubwira ko baje bataka umutwe. Haracyasuzumwa icyaba cyateye izi mpfu kuko ibizamini byagiye gupimwa kuko ntibiramenyekana nimba ari amafunguro bariye cyangwa ibyo banyoye bitujuje ubuziranenge.”
Meya Mukandayisenga yaboneyeho gusaba abaturage kutarya cyangwa ngo banywe ibintu batashishojeho neza, cyangwa batazi aho byaturutse. Yabibukije gutangira amakuru ku gihe mu gihe abantu bagaragaje ibimenyetso, kugira ngo abo bishoboka batabarwe hakiri kare.
Abaturage batatu mu bakekwaho gucuruza izi nzoga bikekwa ko ari zo nyirabayazana y’uru rupfu, kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda mu karere ka Nyabihu kugirango babazwe ku byo bakekwaho nk’uko tubikesha Igihe.



