Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Ubukerarugendo Ubuzima

Intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera ziherutse gupfa.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko Intare ebyiri zo mu zari zimaze imyaka umunani zigaruwe muri iyi Pariki, ziherutse gupfa mu mpera za 2023, bitewe n’izabukuru.

Mu ntare zapfuye harimo iyari yarahawe izina rya Ntwali, aho yapfuye ifite imyaka 13 n’indi yari yarahawe izina rya Ngangari, iyi ikaba yarapfuye ifite imyaka 12.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwasobanuye ko izi ntare zombi zari ziri mu Ntare zirindwi zagejejwe muri iyi Pariki mu mwaka wa 2015 ubwo zongeraga kugarurwa mu Rwanda.

Intare ni imwe mu nyamaswa ibaho imyaka mike kuko nibura buri imwe iba ishobora kumara imyaka hagati ya 15 na 20, ibi ngo bituruka ku kuba ikoresha imbaraga nyinshi mu gushaka icyo irya.

Imibare itangwa na pariki y’Igihugu y’Akagera igaragaza ko kuri ubu habarurwa Intare 60 zikomoka ku ntare zirindwi zagejejwe mu Rwanda mu 2015. Kuva izi ntare zagarurwa zagize uruhare mu kongera umubare w’abasura iyi Pariki.

Umwaka ushize wa 2023 Pariki y’Igihugu y’Akagera yasuwe n’abaturage 54141 barimo Abanyarwanda 26047, abanyamahanga 23047 ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda 4534. Nibura aba bayisuye binjiye arenga miliyoni 4,5 z’Amadorali. (Igihe)

Related posts

Perezida Joe Biden wa Amerika wafanaga Maroc yababajwe no gutsindwa n’u Bufaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

Mu gihe ubucuruzi bumwe na bumwe bwazahajwe na COVID-19 imisoro izakusanywa na RRA mu mwaka wa 2021/2022 yariyongeye: Azaturuka he?

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi akaba n’umusizi Aloys Michel Bisengimana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nugururiwe amarembo’.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment